Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS zambitswe imidali ya Loni

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abasirikare b’u Rwanda bagize Batayo ya 1 (Rwabatt-3) n’itsinda ry’ingabo zirwanira mu kirere bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidali y’ishimwe

Iyo midali ni iyo kubashimira uruhare ruzira amakemwa bagaragaje mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekablno muri Sudani y’Epfo. 

Uwo muhango wabereye mu birindiro bya gisirikare bya Durupi biherereye i Juba mu Murwa Mukuru w’icyo Gihugu. 

Umugaba wa Rwanbatt-3, Col Christophe Rutaremara wavuze mu izina ry’ubuyozi bw’amatsinda yombi u Rwanda rwohereje, yashimye, ubuyobozi bwa UNMISS, Leta ya Sudani y’Epfo n’abandi bafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu kubafasha kuzuza inshingano. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
nizogere nizogere says:
Kanama 29, 2022 at 11:16 am

ni zogere nizogere

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE