Ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye EASF ziteraniye i Kigali

Ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) hamwe n’inzego z’u Rwanda zishinzwe ibijyanye no gutahura ibimenyetso by’ibibazo hakiri kare bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu.
Ni inama igamije gushimangira ubufatanye bw’Akarere mu rwego rwo kunoza imyiteguro, gukumira no gutanga ibisubizo byihuse ku bibazo by’umutekano, ibyago by’ubuzima, indwara z’ibyorezo n’ibiza.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Mata 2025, igamije guteza imbere ubufatanye bw’Inzego za EASF zitanga umuburo n’inzego z’u Rwanda, hagamijwe kunoza ihererekanywa ry’amakuru, kumenya uko ibintu byifashe no gutegura uburyo bwo gukorana mu guhangana n’ibibazo bishya n’ibyago byugarije Akarere k’Iburasirazuba bw’Afurika.
Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaragaje akamaro k’ubufatanye hagati y’ibihugu by’Akarere mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye no gutanga ibisubizo byihuse ku bibazo bihindagurika nk’ibiza.
Yagize ati: “Gutahura ibimenyetso by’ibibazo hakiri kare bifasha mu guhanahana amakuru mu mutekano no gutanga ibisubizo byihuse ku bibazo bihindagurika nk’amapfa, ihindagurika ry’ikirere, igihombo cy’ubworozi, inzara ndetse bikaba byabyara amakimbirane.
Kugira ngo amahoro arambye agerweho mu karere, bisaba ubufatanye bwa bose, harimo n’abaturage baturiye aho amakimbirane atangirira, kuko bagomba kugira uruhare mu gushaka ibisubizo birambye. Ni uko gusa tuzashobora kubona ibisubizo birambye.”
Yanakanguriye abitabiriye inama gukorana bya hafi, bagasangira ubumenyi butandukanye n’ubunararibonye kugira ngo barusheho gukomeza uburyo bwo gutahura ibibazo hakiri kare no kubikemura mbere y’uko bikura.
Brig Gen Domitien Kabisa, ushinzwe Ishami ry’Operasiyo z’Amahoro muri EASF, yagaragaje ko ibihugu bigize iri tsinda bihura n’ibibazo bisangiwe n’ibyihariye, birimo amakimbirane, kwangirika kw’ibidukikije, ibyaha byambukiranyamipaka, ibyago byo mu mazi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, byose bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere.
Yasabye ko habaho ubufatanye bufatika mu rwego rwo gutahura, gukumira no guhangana n’ibi bibazo.
Nk’umutwe w’Akarere ushinzwe kwimakaza amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’Afurika, Ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF) ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo ziteguye gutabara z’Afurika (ASF), ikubiyemo ibice bitatu, Igisirikare, Polisi n’Inzego za Gisivile.
Ibi bice bifite inshingano zitandukanye, harimo guhangana n’ibibazo by’umutekano bishingiye ku iterabwoba n’ibindi byihutirwa, kandi ziteguye koherezwa aho bikenewe igihe cyose bibaye ngombwa.
EASF igizwe n’ibihugu icumi bigize Umuryango, ari byo, u Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani, n’Uganda.


