Ingabo za Mali zongeye gukozanyaho bikabije n’imitwe y’intagondwa

Inzego z’Umutekano za Mali zatangaje ko abarwanyi b’intagondwa biyitirira idini ya Isilamu, (ISIS) bagabye ibitero bikaze ku birindiro bitandukanye bya gisirikare biri mu turere tw’Amajyaruguru no mu Burengerazuba bw’igihugu bituma hongera kwaduka imirwano ikaze ku mpande zombi.
Nubwo hataratangazwa umubare nyawo w’abaguye muri ibyo bitero cyangwa abakomeretse ku mpande zombi ariko byemejwe ko habaye imirwano ikomeye cyane yagizeho ingaruka.
Amakuru yahawe BBC avuga ko izo ntagondwa zagabye ibitero byinshi icyarimwe ku birindiro bya gisirikare mu mijyi itandukanye, bikaba ari ku nshuro ya gatatu bagaba ibitero bikaze mu mezi abiri akurikirana.
Igisirikare cya Mali cyatangaje ko cyashoboye gusubiza inyuma abagabye ibyo bitero ndetse cyemeza ko cyishe abarenga 80.
Mu itangazo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu, Umuvugizi w’Ingabo za Mali, Col. Souleymane Dembélé, yavuze ko umwanzi yahombye kuko aho yagabye ibitero hose yasanze harinzwe.
Col. Dembélé yongeyeho ko ingabo za Leta zambuye intwaro abarwanyi, imodoka n’ibindi bikoresho byose bari bafite.
Ku rundi ruhande, umutwe wa Jama’at Nusrat al-Islam wal Muslimin (JNIM), ufitanye isano na al-Qaeda, wemeye ko ari wo wagabye ibyo bitero kandi uvuga ko wafashe ibirindiro bitatu bya gisirikare.
Mali imaze imyaka irenga 10 ihanganye n’ubwiyongere bw’imitwe y’iterabwoba yiyitirira idini ya Isilamu, ndetse n’indi mitwe igizwe n’abiyomoye kuri Leta yose hamwe ifatanya guteza umutekano muke.