Ingabo za Isiraheli zasenye ibirindiro byazo muri Gaza

Nkuko bikubiye mu masezerano y’agahenge mu ntambara yari imaze umwaka urenga hagati ya Isiraheli na Palestine, kuri uyu wa 09 Gashyantare 2025 ni bwo igisirikare cya Isiraheli cyarangije gukura ingabo zacyo mu birindiro byo muri Netzarim muri Gaza.
Ni agahenge bumvikanye mu kwezi gushize ndetse kuva mu birindiro kw’ingabo za Isiraheli ni kimwe mu bikubiye mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano y’agahenge.
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko ingabo za Isiraheli zasenye ibirindiro byazo zikuraho n’ibigega byose byari mu nzira ya Netzarim ku muhanda wa Salaheddin, bituma imodoka zongera kuhagira nyabagendwa nkuko byatangajwe n’ubyobozi bw’umutwe wa Hamas.
Isiraheli ihakuye ingabo zayo nyuma y’umunsi umwe impande zombi zumvikanye ku masezerano yo mu cyiciro cya gatanu cyo guhanahana imfungwa.
Kuri iki Cyumweru ni na bwo Abanya-Thailand batanu bari bafatiwe bugwate muri Gaza bamaze kugera iwabo nyuma yuko barekuwe mu kwezi gushize.
Aba barimo Watchara Sriaoun, Pongsak Thaenna, Sathian Suwannakham, Sarusak Rumnao na Bannawat Saethao bakiriwe n’imiryango yabo ku kibuga cy’indege cya Suvarnabhumi i Bangok.
Icyo gikorwa cyakiranywe yombi abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Thailand, Maris Sangiampongsa, wari uyoboye iryo tsinda ry’abari barafashwe bugwate.
Ni mu gihe Hamas yatangaje ko ibikorwa byo guhagarika intambara no kurekura abafashwe bugwate bikomeje kwerekana ko inzira yo kugarura amahoro igikomeje.
Hamas yongeyeho ko kuba abaturage bari gusubira mu byabo bishimangira ko intsinzi yagezweho mu ntambara yari yarayogoje Gaza n’utundi duce twa Palestine.
Ivuga ko umugambi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Isiraheli wo kwigarurira Gaza utashyigikirwa na busa, ahubwo ko izakomeza kuba mu maboko y’abaturage bayo n’abayirwaniye kandi yigenga.
Umutwe wa Hamas wemeje ko kizira ko Gaza yafatwa n’abo ari bose kubw’inyungu zabo bwite.
