Ingabire Victoire yihannye abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Kigali

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse urubanza mu mizi rwa Victoire Ingabire Umuhoza n’abo bareganwa kugeza igihe kitazwi, nyuma y’uko Ingabire yihannye abacamanza bari kuburanisha urubanza agasaba itsinda rishya.

Urubanza rwari rwakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nzeri, ubwo Perezida w’Urukiko yibukije ko Ingabire ku wa 28 Kanama yari yasabye ko urubanza rusubikwa ku mpamvu eshatu.

Muri izo mpamvu, yavuze ko umwe mu bunganizi be ataraboneka. Yavuze ko akeneye abunganizi babiri bitewe n’uburemere bw’ibyaha aregwa, ariko umwe muri bo, umwunganizi wo muri Kenya, ataremererwa n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Yanasobanuye ko afite urubanza rugisuzumwa n’Urukiko rw’Ikirenga aho arwanya ingingo ya 106 y’Itegeko rigenga imiterere y’imanza z’inshinjabyaha, avuga ko aburana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yongeyeho ko atabonye umwanya uhagije wo kwitegura kuko dosiye yayibonye ku wa 20 Kanama.

Ingabire ubwo yasabwaga gusobanura ibyo yasabye, yahise avuga ko asaba ko abacamanza baburanisha uru rubanza batakomeza kuruburanisha kuko ari bo basabye ko hakorwa iperereza ryatumye atabwa muri yombi, bityo bikaba bitamushobokera kubona ubutabera buboneye imbere yabo.

Perezida w’Urukiko yasubije ko amategeko asaba ko usaba ko umucamanza ahindurwa, abigaragaza mu nyandiko mu masaha 24.

Urubanza ruzakomeza nyuma y’uko urukiko ruzaba rwafashe umwanzuro kuri icyo kibazo.

Kwihana inteko cyangwa umucamanza biba bisobanuye ko wanze ko bakuburanisha.

Itegeko riteganya ko kwihana umucamanza bikorwa mu nyandiko igihe cyose urubanza rutaracibwa.

Uwihannye Umucamanza mu iburanisha agomba kwandikira Perezida w’urukiko inyandiko isobanura impamvu z’ubwihane mu gihe kitarenze umunsi umwe, ukurikira uwo iburanisha ryabereyemo ubwihane.

Iyo icyo gihe kirenze ataratanga iyo nyandiko, bifatwa nk’aho nta bwihane bwabaye, urubanza rugasubukurwa.

Iyo umucamanza yihanwe mu iburanisha, umwanditsi yandika ko habaye ubwihane, inteko iburanisha igasubika urubanza nta mpaka.

Iyo umucamanza yihanwe iburanisha ryarapfundikiwe, inteko iburanisha ihagarika ica ry’urubanza, igategereza icyemezo kuri ubwo bwihane.

Iyo ubwihane bwemewe, umucamanza wihanwe ava mu rubanza agasimbuzwa undi, urubanza rukongera guhamagazwa mbere yo kuruca.

Iyo ubwihane butemewe kandi iburanisha ryapfundikiwe, inteko iburanisha ikomeza ica ry’urubanza, byaba ngombwa ikimura isomwa ryarwo, bitabaye ngombwa kongera guhamagaza ababuranyi.

Ingabire washinze ishyaka DALFA–Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda, aregwa ibyaha bitandatu birimo gushinga cyangwa kwinjira mu mutwe w’abagizi ba nabi, gucura imigambi igamije kugirira nabi Leta, gushishikariza imvururu, kwigomeka ku butegetsi, gutegura cyangwa kwitabira imyigaragambyo itemewe n’amategeko, no gukwirakwiza amakuru n’ibihuha bigamije gusebya Leta ku rwego mpuzamahanga.

Yongewe muri uru rubanza mu ntangiriro z’uyu mwaka, rwari rwaratangiye mu 2021 ruregwamo abandi icyenda barimo Théoneste Nsengimana washinze Umubavu TV na Sylvain Sibomana bivugwa ko ari umuyoboke wa DALFA–Umurinzi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ingabire yayoboraga ibikorwa by’ibanga byo gushishikariza abantu bihishe mu mahugurwa yo kwiga Icyongereza, ariko bigamije kwigisha uburyo bwo kurwanya Leta badakoresheje ingufu.

Ibyo bikorwa ngo byakorwaga hifashishijwe porogaramu z’ibanga nka Jitsi Meet, hakoreshwa ibitabo birimo Blueprint for Revolution cyanditswe n’Umunyaseribia Srđa Popović.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Ingabire yahaga abitabiriye telefoni zigezweho na murandasi, akaguma kuganira na bo hifashishijwe inzira z’ibanga.

Ngo hari ubutumwa bwa WhatsApp bwatanzwe nk’ibimenyetso. Umukozi we wahoze ari we, Boniface Nzabandora, ni we watanze amakuru, bituma hatangira iperereza ryagutse.

Ubushinjacyaha bunavuga ko Ingabire afite amateka yo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo P5 na RUD-Urunana ishinjwa ibitero byabereye mu Kinigi mu 2019.

Ngo hari amajwi n’abatangabuhamya bamushyira ku isonga ry’amahugurwa yabaye mu Nzeri 2021, aho umuntu uzwi nka “Sandra” yagaragaje uburyo bwa Popović bwo kwigisha uburyo bwo kurwanya ubutegetsi.

Ingabire anashinjwa kuba yaraganiriye kuri gahunda yo gukora imyitozo ya gisirikare na Cassien Ntamuhanga, uri mu buhungiro nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE