Indonesia: Abantu batatu bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ubwato

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Inkongi y’umuriro yibasiye ubwato bwavaga ku cyambu cya Melonguane mu karere ka Talaud Islands bwerekeza mu mujyi wa Manado, yahitanye abagenzi batatu naho abarenga 568 bararokorwa.

Ikigo gishinzwe umutekano wo mu mazi muri Indonesia cyatangaje ko iyo nkongi yabaye ku wa 20 Nyakanga ariko impamvu yayiteye nayo ntiramenyekana gusa  bagerageje gukora ibishoboka ngo barokore ubuzima bwa bamwe.

Amafoto n’amashusho byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga byagaragaje abagenzi basa nk’abahungabanye, benshi muri bo bambaye umwambaro ubarinda kurohoma ubwo bageragezaga kurokora ubuzima bwabo.

Ubuyobozi bwa Indonesia bwari bwatangaje mbere ko abantu batanu ari bo bishwe n’iyo nkongi ariko nyuma baza gutangaza imibare ivuguruye bavuga ari batatu kuko abandi babiri barimo n’umwana w’amezi abiri ubuzima bwabo bwarokowe n’abaganga.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi cyemeje ko abantu 568 barokowe nyuma y’ibyo byago.

Aljazeera yatangaje ko ibitangazamakuru by’icyo gihugu byavuze ko bwari bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 600 gusa.

Impanuka zo mu mazi zikunze kubaho muri icyo gihugu ndetse iyo nkongi ibaye hashize icyumweru ubundi bwato burohamye hafi y’ikirwa cya Bali bugahitana abantu 19 kubera ikirere kidasanzwe.

Muri   Werurwe nabwo  ubwato bwari butwaye abantu 16 bwakoze impanuka yaguyemo umuntu umwe abandi barakomereka ndetse no mu 2018 abarenga 150 bararohamye.

Inkongi yibasiye ubwato yahitanye batatu abarenga 500 bararokoka muri Indonesia
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE