Indirimbo zagufasha kuryoherwa na Weekend

Mu mpera z’icyumweru abakunzi b’umuziki bishimira kumenya indirimbo zitandukanye zabafasha kuryoherwa n’ibiruhuko byo gusoza icyumweru bizwi nka Weekend.
Muri Weekend ni cyo gihe usanga umuntu ashobora gukenera urutonde rw’imdirimbo zitandukanye zamufasha igihe yaba ari mu mirimo itandukanye nko gukora amasuku, hari abazikenera mu birori bitandukanye nk’ubukwe n’ibindi.
Ni yo mpamvu iyi nkuru iri bukwereke urutonde rw’indirimbo zitandukanye nshya zagufasha kurushaho kuryoherwa na Weekend.
Emmanuel ya Vestine na Dorcas
Indirimbo ‘Emmanuel’ ya Vestine na Dorcas, yashyizwe ahagaragara tariki 17 Nyakanga 2025, ikubiyemo ubutumwa bwumvikanisha urukundo no kurwanirirwa na Yesu mu bihe bikomeye n’ibyoroheje.
Akahama ya Omega 256 na Yago Pondat
Indirimbo ‘Akahama’ y’umuhanzikazi wo muri Uganda yafatanyije na Yago Pondat, yashyizwe ahagaragara tariki 15 Nyakanga 2025, ni indirimbo y’urukundo iri mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyankore, Icyongereza hamwe n’Ikinyarwanda.

Ivyishimo ya Fernando
Indi ndirimbo yagufasha kuryoherwa n’ibihe bya Weekend ni ‘Ivyishimo’. Ni indirimbo y’urukundo y’umuhanzi w’Umurundi witwa Fernando, ikaba imaze iminsi 2 isohotse, kuko yagiye ku mbuga zicuruza umuziki tariki 15 Nyakanga 2025.
Indirimbo POZ ya Christopher
Mu zindi ndirimbo zagufasha kuryoherwa na Weekend harimo ‘POZ’ ya Muneza Christopher, ikaba imaze ibyumweru bibiri hanze. Hari n’amakuru avuga ko yaba iri mu zigize Alubumu yise H2O ateganya gukoraho.
La Vida Loca ya Da Rest yafatanyije na Nel Ngabo
Indirimbo “La Vida Loca ya Da Rest, yafatanyije na Nel Ngabo nayo iri mu ndirimbo zafasha abakunzi b’umuziki gusoza neza impera z’icyumweru. Ni indirimbo iri mu zimaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 6.
Indirimbo Talent ya Dj Rusam na Thedicekid
Uwaba akeneye indirimbo yakumva muri weekend kandi yakumva ‘Talent’ ya Dj Rusam yafatanyije na Thedicekid, kugeza ubu imaze iminsi irindwi iri hanze.
Somebody ya Sheebah
Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda no mu bihugu by’abaturanyi, Sheebah Karungi, yazirikanye abakunzi be abaha indirimbo yise ‘Some body’ yabafasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru. Ni indirimbo imaze amasaha make hanze ariko imaze kurebwa n’abarenga Igihumbi.
Ni indirimbo y’urukundo aho umuntu aba abwira umukunzi we ko akwiye kubwira abamushaka ko yari uw’umuntu runaka badakwiye kumumenyera.

A la vie
A la vie ni indirimbo y’urukundo ya Nel Ngabo afatanyije na Platin P ikaba imwe mu zigize alubumu bahuriyemo bise Vibraniun bateganya gushyira hanze vuba.
