Indirimbo Emmanuel yaba ifite aho ihuriye n’ubukwe bwa Vestine

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri, Ishimwe Vestine akoze ubukwe, abagize itsinda rya Vestine na Dorcas basohoye indirimbo nshya bise ‘Emmanuel’, ikubiyemo ubutumwa bwumvikanisha amashimwe y’urukundo no kurwanirirwa n’Imana.

Ni indirimbo yafatiwe amashusho mu bukwe bwa Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, bwabaye tariki 05 Nyakanga 2025.

Ni ubukwe bwabaye harabanje ibigeragezo byinshi byaba iby’amagambo n’ibindi byinshi byagiye bimenyekana mu biganiro aba bakobwa bagiye bakora mu bihe bitandukanye ubwo hitegurwaga ubukwe bwabo, ari nabyo benshi bashingiraho bavuga ko yaba ariyo mpamvu yo kuba harafashwe amashusho y’iyo ndirimbo muri ubwo bukwe, kugira ngo nyuma yabwo izasohoke igaragaraza amashimwe yabo n’inshuti nkuko bikwiye.

Mu kiganiro bakoze tariki 30 Kamena 2025, Vestine na Dorcas, batangarije abakunzi babo ko hari ibintu bitoroshye bari barimo gucamo, bavuga ko ubukwe niburangira bazatanga ubuhamya.

Vestine yagize ati: “Abantu bitegura ubukwe bahura n’ibigeregezo bikomeye, nkanjye, hari ibintu bikomeye ndimo gucamo ntigeze nshamo mbere, sinabivuga ubu ariko munsengere, nindangiza ubukwe ndi muzima nzabaha ubuhamya.”

Icyo kiganiro abenshi bagishingiyeho bagihuza n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo Emmanuel, bamwe banashimangira ko yaba ari yo mpamvu bafatiye amashusho yayo mu bukwe bwa Ishimwe Vestine.

Muri iyo ndirimbo hari aho bagize bati: “Ubwo ndi mu ruhande rwawe, nzahagaragara nemye niyo inshuti zose nzamvaho, muri buri bihe nzazengurukwa n’ubuntu bwawe, nzuzura indirimbo z’amashimwe.”

Barongeye bati: “Muri buri kibazo cyaba igikomeye cyangwa icyoroheje ibyiringiro byanjye nzabigumisha muri wowe, urukundo rwawe n’ingabo inkingiye, Goliyati ntazamenyera intsinzi yawe, ndayirata.”

Emmanuel ni indirimbo ya Vestine na Dorcas imaze amasaha 22 iri hanze, ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi bitanu, yakunzwe n’abarenga ibihumbi bine, ikaba ifite ibitekerezo birenga ibihumbi bitatu, ikaba ari iya gatatu mu zo bakoze mu rurimo rw’igiswahili.

Vestine na Dorcas mu ndirimbo Emmanuel bumvikanishamo ko mu muriro n’intambara bitoroshye banyuzemo bari kumwe na Yesu
Indirimbo Emmanuel ya Vestine na Dorcas yakomeje guhuzwa n’ishimwe afite nyuma y’ubukwe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE