Indege y’Ingabo za Uganda yahanukiye muri Somalia

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 2, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Indege y’Ingabo za Uganda yari itwaye abantu umunani yahanutse ihita itangira gushya igeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kiri mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu.

Ibiro ntaramakuru bya Leta byatangaje ko inkongi y’umuriro yatangiye  nyuma y’iyo mpanuka ariko iza guhita izimywa n’inzego z’ubutabazi ndetse amashusho yafashwe agaragaza umwotsi mwinshi uzamuka hejuru.

BBC yatangaje ko kugeza ubu icyateye iyo mpanuka cyangwa umubare w’abapfuye n’abakomeretse utaramenyekana ariko iperereza rigikomeje.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Somalia, Ahmed Maalim, yabwiye BBC ko iyo ndege yaguye mu gice cya gisirikare cy’icyo kibuga  nyuma yo guhagurukira mu kigo cya gisirikare cya Balidogle giherereye mu karere ka Lower Shabelle mu Majyepfo ya Somalia.

Abatangabuhamya babonye iby’iyo mpanuka bavuga ko bumvise ibiturika nyuma ngo babona umwotsi mwinshi wahise uzamuka utwikira ibintu byinshi ntibyakongera kugaragara.

Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia aho ziri gufatanya n’ingabo zaho kurwanya umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab, ufitanye isano na al-Qaeda, umaze igihe uteza  umutekano muke muri icyo gihugu.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 2, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE