Indege ya RwandAir itwara imizigo yatangiye ingendo i Dubai na Djibouti

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Indege itwara imizigo Boeing B7378SF, ya Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir), yatangiye gukorera ingendo i Dubai mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Djibouti guhera ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024.

Iyo ndege yaguye ibyo byerekezo mu koroshya ingendo zo mu kirere ku bicuruzwa biva mu Rwanda byerekeza mu Majyaruguru y’Afurika no mu bice by’Uburasirazuba bwo hagati cyangwa ibituruka muri ibyo bice byerekeza i Kigali.

Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko iyi ndege izajya ikora ingendo ku wa Mbere no ku wa Gatatu, aho izajya yikorera umusaruro w’ubuhinzi, imiti n’ibindi bicuruzwa.

Ibyerekezo bishya biri muri gahunda ya RwandAir yo gukomeza guhuza Afurika n’Isi yose. Ni ibyerekezo byitezweho kongera ibyerekezo by’imizigo itwarwa na RwandAir bikagera kuri birindwi kandi bikarushaho gushyigikira urugendo rwo gukomeza kwagukira muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yavuze ko izi ngendo nshya zizafasha cyane guhuza abari mu bucuruzi, kandi zinatange amahirwe akomeye y’ubucuruzi hagato y’u Rwanda, Djibouti, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’Afurika yose.

Ati “Nk’Igihugu kidakora ku nyanja, dusobanukiwe neza akamaro k’ubwikorezi bw’imizigo bukorerwa mu kirere ari inkingi mwamba ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda atari muri Afurika gusa ahubwo no hanze yayo.”

Boeing B737-8SF ni indege y’imizigo ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904, ndetse ishobora gukora urugendo rw’ibilometero 2620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n’izindi zitwara imizigo.

Makolo yavuze ko aho u Rwanda ruherereye mu mutima w’Afurika nk’igihugu kidakora ku Nyanja, birufasha guhuza buri gice cyose cy’umugabane w’Afurika kandi rutewe ishema no gukomeza kongera ibyerekezo bihuza Isi yose

Nyuma ya Sharjah, Dubai ibaye ikindi cyerekezo gishya cy’indege itwara imizigo ya RwandAir muri muri UAE.

Ingendo zihuza Dubai na Djibouti ziteganyijwe gutangira ku ya 17 Kamena, aho ingenzo zizajya zikorwa buri ku wa Mbere no ku wa Gatatu.

Umuyobozi wa Serivisi z’indege itwara imizigo muri RwandAir Bosco Gakwaya, na we yagize ati: “Kwagurira ingendo zacu i Dubai no muri Djibouti bizarushaho gushyigikira uruhare rwa RwandAir nk’ikigo cyoroshya ubuhahirane n’urujya n’uruza mu Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) bityo ba Kigali ibe igicumbi cy’ubucuruzi mu Karere.”

RwandAir ni sosiyete y’ingenzi cyane mu bukungu bw’u Rwanda, aho yoroshya ubuhahirane n’amahanga yikorera umusaruro w’ibihingwa, imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’ibindi bicuruzwa bikenewe mu kwihutisha ubukungu bw’Igihugu n’ubw’umugabane muri rusange.

Ibyerekezo bishya bizafasha ibyo bicuruzwa kurushaho kugera ku isoko ryagutse kandi na serivisi yo gutwara imizigo irusheho kuba ubukombe mu mahanga.

Iyi ndege y’imizigo yaguzwe mu 2022, ikaba yajyaga iyitwara ahantu hatanu harimo Sharjah muri UAE, i Entebbe muri Uganda , i Nairobi, i Brazzaville muri Congo na Bangui muri Santarafurika.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE