Indege ya mbere y’imizigo ya RwandAir yageze mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

 Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko indege ya mbere itwara imizigo yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali

Iyo ndege yitwa 787-800 Boeing Converted Freighter (BCF) yagenewe  gutwara imizigo, ije mu Rwanda ikenewe cyane kuko hari benshi bagiye bagaragaza ko baburaga uko bageza ingano y’ibicuruzwa byabo ku Isoko mpuzamahanga ikenewe n’abakiliya. 

Ni serivisi kandi ikenewe cyane mu byerekezo byo muri Afurika by’umwihariko, nk’Umugabane uri mu nzira zo gutangiza Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Makolo, yagize ati: “Imizigo ikomeje kongerera agaciro ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse nk’Igihugu kidakora ku nyanja, tuzirikana akamaro n’agaciro byo guhuza ibyerekezo by’imizigo.”

Yakomeje agira ati: “Turashaka guharanira ko Afurika ihuzwa n’Isi mu buryo bwihariye, bikazayobora iterambere ry’ubukungu ndetse bikihutisha ubucuruzi bikomeye.”

Umuyobozi w’ishami rya RwandAir rishinzwe serivisi yo gutwara imizigo Bosco Gakwaya, aheruka kubwira itangazamakuru ko iyi ndege izahera ku mizigo ijya n’ituruka i Dubai mu Burasirazuba bwo hagati, no mu byerekezo bike byo muri Afurika. 

Yakomeje avuga ko iyo ndege ije mu gihe cyiza kandi ikaba ari ingirakamaro cyane mu guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga, by’umwihariko isoko rya Dubai ndetse n’andi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). 

Yagize ati: “Iyi ndege ifite ubushobozi bwo kwikorera toni 23 kandi zirahagije. Ibyerekezo byacu bya mbere twiteguye kubihaza dukurikije ubusabe tuba dufite.”

Iyo ndege ikoresha ibikomoka kuri Peteroli bikeya ku kigero cya 20% ugereranyije, kandi nanone n’ibyuka bihumanya ikirere isohora biri hasi cyane. 

Iyi ndege ifite umuryango munini winjirizwamo imizigo, ikoranabuhanga rifata iyo mizigo mu ndege ndetse n’imyanya y’abantu bane, baba ari abakozi cyangwa abagenzi. 

Isoko rinini ry’u Rwanda ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga ni u Burayi n’Ibihugu na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), abohereza ibicuruzwa mu mahanga bakaba barimo kubyinira ku rukoma kuko bigiye kubafasha kongera ibicuruzwa bohereza mu mahanga. 

Umwe muri bo yagize ati: “Ikibazo twari dufite cyari icy’umwanya udahagije wo gutwaramo ibicuruzwa none kirakemutse. Turashimira Leta y’u Rwanda ihora izirikana ibyifuzo by’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bafite inyota yo gukorana n’u Rwanda.”

Undi yagize ati: “Rimwe na rimwe hari ubwo twasabaga ko dukeneye umwanya wo gutwaramo imishwi nka 20,000 bakatubwira ngo umwanya uhari ni uwo gutwara imishwi 5000, ubwo irindi soko tukaba turarihombye. Bivuze ko kuri ubu icyo kibazo tugisezeye ntikizongera kubaho.”

Kugeza ubu RwandAir ikorera mu byerekezo 29 muri Afurika mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi n’Asia. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE