AGRA izashora miliyari 67 Frw mu guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda

Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRA) ryatangaje ko rizashora miliyoni 50 z’Amadolari ni ukuvuga asaga miliyari 67 z’amafaranga y’u Rwanda mu gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
AGRA yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, gitegura Inama Nyafurika ngarukamwaka yateguye, igamije guteza imbere ubuhinzi (AGRF), izabera mu Rwanda tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Kanama 2024.
Iryo huriro ryagaragaje ko hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bazashora miliyoni 300 z’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 371 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere yo kuvugurura ubuhinzi.
AGRA yizeye ko n’abandi bafatanyabikorwa ku bufatanye na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ukwihaza mu biribwa binyuze mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, mu myaka itanu iri imbere, urwo rwego ruzongera asanga miliyari 1 z’amadolari y’Amerika ku bukungu bw’u Rwanda.
Muri icyo kiganiro AGRA ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bagiranye n’itangazamakuru ku myiteguro y’iyo nama ku guteza ubuhinzi, Umuyobozi Mukuru wa AGRA mu Rwanda Ndagijimana Jean Paul, yagize ati:“Muri iyi nama y’iminsi itanu, tuzaba dufite abayobozi Guverinoma dufite abayoboye ibigo by’iterambere, banki, abashakashatsi b’ingeri zose […] tuzaganira ku guhanga udushya kugira ngo duhangane n’ibibazo biri mu buhinzi.”

Yongeyeho ati: “[…] Nko mu Rwanda, mbere abantu bahingaga imbuto y’ibigori bejeje bakabibika, bakeza toni imwe ariko mu myaka itanu ishize murabizi ko u Rwanda rwihagije ku mbuto z’indobanure aho dufite abahinzi beza toni 10 z’ibigori kuri hegitari, ibyo ntibyabayeho hatabaye guhanga ibishya n’ubushakashatsi.”
Yakomeje avuga ko bazanaganira ku kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubuhinzi mu cyerekezo cy’u Rwanda 2050 n’icy’Afurika muri rusange, banaganire kandi kuri gahunda yo kwagura ubutaka binyuze mu bufatanye bw’abahinzi, kugira butange umusaruro kurushaho.
Ndagijimana yagaragaje ko AGRA, ishyigikiye gahunda y’u Rwanda yo kudahingira kubona ibiryo gusa ahubwo ko ari uguhingira amasoko, hibandwa ku buhinzi bw’avoka n’urusenda ndetse n’ubworozi bw’inkoko kuko byagaragaye ko ari bwo butanga umusaruro cyane ugereranyije n’ibindi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irakangurira urubyiruko, abashakashatsi kwiyandikisha kugira ngo babashe kungukira muri iyo nama, bahakure ibizabafasha kwiteza imbere.
Dr. Kamana Olivier, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, ati: “Tuyitezeho ko abahinzi bacu bazahura n’abaturutse mu bindi bihugu cyane cyane urubyiruko rufite ibyo rwahanze bijyanye no guteza imbere ubuhinzi, harimo amahirwe menshi cyane cyane ku rubyiruko rufite imishinga yizwe neza kuko ruzashobora guhura n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye.
Hari kandi n’abashakashatsi bazaturuka mu bihugu bitandukanye, abari mu nzego zifata ibyemezo abo bose bagira umwanya wo kuganira.”
AGRA irifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda 132 000 mu myaka itanu iri imbere ruzaba rutunzwe n’ubuhinzi gusa ari yo mpamvu ikomeje gushyigikira gahunda z’itarambere mu Rwanda.
Iyo nama ku guteza imbere ubuhinzi izabera i Kigali kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Nzeri 2024, ikazitabirwa n’abarenga 5 000 baturutse hirya no hino ku Isi.













