Inama n’impanuro bya Perezida Kagame byafashije Abadepite kuzuza inshingano

Uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yatangaje ko inama n’impanuro Perezida Paul Kagame yahaye Abadepite ubwo barahiriraga inshingano ku ya 19 Nzeri 2018 byabafashije kuzuza neza inshingano zabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, mu muhango w’irahira ry’abayobozi bakuru baherutse guhabwa inshingano nshya n’Iseswa ry’Umutwe w’Abadepite kubera impamvu z’amatora.
Yagize ati: “Tariki ya 19 Nzeri 2018 twarahiriye kuzuza inshingano zacu mu ijambo mwatugejejeho kuri uwo munsi mwagarutse ku mwihariko w’iyi manda muduha umukoro, muduha n’inama n’impanuro z’imyitwarire n’imikorere yacu ari na zo zadufashije mu mirimo yacu ya buri munsi muri iyi manda.”
Perezida Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ashimira Abadepite bari bayigize.
Yagize ati: “Gusesa Inteko ntabwo bivuze kubagaya, ni igihe kigeze cy’ibindi bishya tugomba kujyamo ariko uyu munsi byari ibyo kubashimira no kubabwira ngo ni ah’ubutaha.”
Hon. Mukabalisa yagaragaje bimwe mu byo Inteko yagezeho muri manda ya 4 yatangiye ku ya 19 Nzeri 2018, birimo gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage.
Yagize ati: “Ibyagezweho mu gushyiraho amategeko twasuzumye tunatora agera kuri 392 harimo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, amategeko ngenga 10 n’amategeko asanzwe 381, tukaba twishimira ko amategeko yose yari mu Mutwe w’Abadepite twari twiyemeje ko tugomba gusoza manda yose tuyatoye, yatowe ndetse akaba yaroherejwe gutangazwa.”
Yavuze ko muri rusange amategeko yose yatowe agaragaza ko u Rwanda rwihuta mu iterambere.
Ati: “Muri rusange amategeko yose yatowe agaragaza ko igihugu cyacu kihuta mu iterambere, gikora amavugurura hagamijwe kugendera ku muvuduko Isi igenderaho no ku byo abaturage bakenera mu mibereho yaba na byo bigenda bihinduka. Iigihugu cyaguye amarembo mu gukorana, guhahirana no gufatanya n’ibindi bihugu n’Imiryango Mpuzamahanga.”
Ku ngingo yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Hon. Mukabalisa yasobanuye ko inama n’impanuro bahawe na Perezida Kagame bazikurikije.
Ati: “Impanuro n’inama mwaduhaye Twarabizirikanye kandi twashyizeno imbaraga zikwiye, ibishya byakozwe bitari bisanzwe ni ukujya kureba ibikorwa n’imishinga byagenewe ingengo y’imari, tugakurikirana hakiri kare uko bishyirwa mu bikorwa kugira ngo ahari ibibazo bikosorwe kare amazi atararenga inkombe.”
Mu bijyanye no gusura abaturage yatangaje ko Abadepite bakoze ingendo mu gihugu hose basura ibikorwa by’iterambere banaganira n’abaturage kuri gahunda za Leta zitandukanye zigamije kubateza imbere kugira ngo bamenye uruhare babigiramo n’uburyo zigera ku ntego.
Muri izo ngendo kandi hakiriwe ibibazo by’abaturage bakahava bihawe umurongo w’uburyo byakemuka ku bufatanye n’abayobozi bo mu Nzego z’ibanze kandi hakanatangwa raporo yuko byakemutse, hakaba ubwo n’ibibazo byasabaga Umutwe w’Abadepite guhamagaza abagize Guverinoma babishinzwe kubisobanura no gusabwa kubikosora.
Hon Mukabalisa yakomeje agaragaza ko mu rwego rwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ibibazo byagaragaye biturutse mu ngendo z’Abadepite, mu ngendo za Komisiyo cyangwa muri raporo zabaga zasesenguwe muri za Komisiyo, Inteko rusange y’Umutwe Abadepite yagejejweho ibisubizo mu magambo ndetse no mu nyandiko ku bibazo byabajijwe abagize Guverinoma inshuro 32.
Mu rwego rwa politiki y’ububanyi n’amahanga, yavuze ko Inteko yarushijeho gushimangira umubano mwiza n’izindi nteko bikagaragazwa n’umubare w’Abashyitsi Inteko yakiriye harimo Abaperezida b’Inteko zishinga Amategeko z’ahandi ndetse no kwakira inama zikomeye kubera icyizere bagiriwe.
Mu gusoza yayongeye gushimangira ko ibyagezweho babikesha inama z’Umukuru w’Igihugu n’imikoranire myiza y’abagize Inteko Ishimga Amategeko.
Manda y’Umutwe w’Abadepite yasheshwe yatangiye mu 2018, aho yagombaga kuba yararangiye muri Kamena 2023, ariko yongerwaho umwaka ku mpamvu z’uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite.
Igikorwa cyo gusesa Umutwe w’Abadepite giteganywa n’ingingo ya 79 y’Itegeko Nshinga igena ko ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika awusesa hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y’abawugize irangire.