Inama Nyafurika ya 11 ku rurimi rw’Igifaransa yitezweho kuruteza imbere

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abarimu bigisha ndetse n’abitegura kuzaba bo bitabiriye inama nyafurika ya 11 ku rurimi rw’Igifaransa, i Kampala muri Uganda, izarebera hamwe uko urwo rurimi rwakomeza gutezwa imbere, kuko ururimi ari igikoresho cyo gushyikirana.

Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ururimi rw’igifaransa, moteri y’iterambere rirambye’.

Nk’uko bamwe muri bo babitangarije Imvaho Nshya kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga, ni inama yitabiriwe n’abanyamuryango b’Umuryango Nyarwanda ugamije guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda (OPF: Organisation pour la Promotion du Francais au Rwanda), bakaba bayitezeho kungukiramo ubumenyi n’ubunararibonye.

Umwe muri bo yavuze ko iyo nama izafasha guteza imbere ururimi rw’Igifaransa hagamijwe gukomeza kwagura amarembo.

Manirankunda Arsene wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko cyane cyane abitabiriye inama bazungukiramo uburyo ururimi rw’Igifaransa rwakomeza gutezwa imbere, no mu buryo bugezweho bukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Njye ndi umwanditsi kandi nshishikajwe n’ubuvanganzo bw’igifaransa n’ikinyarwanda. Nshimishijwe no kwitabira inama mpuzamahanga ya 11 ku rurimi rw’Igifaransa kuko mu burezi tuzigisha dukoresha ibigezweho, mudasobwa, interineti hakoreshwa amafoto, amashusho, bizafasha abana.”

Manirankunda Arsene ahamya ko kumenya ururimi rw’Igifaransa bitanga amahirwe menshi

Yongeyeho ati: ‘Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwigisha igifaransa rizafasha mu guhererekanya ubumenyi, Isi yabaye nk’umudugudu. Ntanze nk’urugero abantu bahererekanya ubumenyi bari kure, kohererezanya ubutumwa nk’umuntu uri mu Bubiligi, mu Bufaransa n’ahandi bifashishije ikoranabuhanga, ari mu rwego rw’ubukungu kuvugana abantu barebana cyangwa gukurikirana inama igakorwa kuri Zoom.”

Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda (OPF:Organisation pour la Promotion du Francais au Rwanda), Nyinawumuntu Marie Gorette,  yavuze ko bizafasha kuzamura ubunararibonye mu kwigisha no gukoresha urwo rurimi

Ati: “Iyi nama Nyafurika ku rurimi rw’igifaransa twe nk’abagize umuryango nyarwanda wo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa tuyitezeho kungukiramo byinshi birimo ubunararibonye kuko tuzahahurira turi benshi.

Tuzungurana kandi dusangire ibitekerezo mu rwego rw’Ururimi rw’Igifaransa turuteza imbere kandi natwe twifuza ko rwatera imbere mu gihugu cyacu.”

Yongeyeho ati: “Ubwo tugiye guhura n’ibindi bihugu bitandukanye byanadutanze kwinjira muri Ihuriro turizera ko tuza kubakuraho ubunararibonye butandukanye ku ngingo zitandukanye zirebana n’ururimi rw’Igifaransa.”

Nyinawumuntu kandi yasobanuye ko iyo nama nyafurika ya 11 ku rurimi rw’Igifaransa, ihuza abarimu b’ururimi rw’igifaransa mu rwego rw’Afurika na Ocean Indien, yateguwe n’Ihuriro mpuzamahanga ry’abarimu bigisha Igifaransa. OPF Rwanda ikaba iri muri Komisiyo y’Afurika na Ocean Indien, muri zone y’Afurika y’Iburasirazuba.

Nsabimana Daniel Eric umurezi kuri G.S Nkombo wigisha igifaransa umwe mu bitabiriye inama nyafurika,yagaragaje ko ururimi rufasha mu nzego zitandukanye.

Umurezi kuri G.S Nkombo Nsabimana Daniel Eric

Yagize ati: “iyi nama igamije kureba uko ururimi rw’Igifaransa rwakwifashishwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga ngo harushweho kuzamura imitekerereze n’imikorere y’abanyeshuri bifashishije ururimi rw’igifaransa.

Rwifashishwa mu bucuruzi, mu burezi, mu bubanyi n’amafahanga, tukaba twifuza ko iyi nama twakuramo umusaruro wo gukoresha ururimi rw’igifaransa ku buryo abana bazazamuka ku rwego rwiza abashobora kuganira n’abandi, kurukoresha mu bucuruzi n’ibindi.”

Urinzwenimana Judith, umunyamuryango wa OPF ukorera i Huye akaba n’ufasha ama Clubs y’igifaransa mu Turere dutandukanye, na we avuga ko iyo nama yitezweho guteza imbere ikoranabuhanga mu, gukuza umubano no kugeza ku bandi barezi ubumenyi bazungukira mu nama.

Yagize ati: “Abitabiriye nabo ibyo bazunguka bazabigeza kuri bagenzi babo kuko hari byinshi bazungukiramo natwe tukunguka ibindi bishya tuzashingiraho tubashishikariza kandi tubatiza agatege, na bo babashe kurufashisha abana barera bo hirya hino aho turuvugira muri Afurika n’ahandi ku yindi migabane.”

Ubu OPF zitandukanye zikorera mu Turere 7 ari two Huye, Gisagara, Nyamagabe, Rusizi, Muhanga, Burera na Musanze, harimo abanyamuryango 1060 bibumbiye mu mashyirahamwe ateza imbere ururimi rw’igifaransa.

Ni inama yitabiriwe n’abantu 24, muri bo 20 bakaba ari urubyiruko barimo 16 bigisha Igifaransa na 4 bitegura kuzaba abarimu, bakirimo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami atandukanye, 2 baturutse muri kaminuza i Huye, abandi 2 baturutse muri kaminuza y’i Nyagatare.

Urinzwenimana Judith
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
BASONERA Protais. says:
Nyakanga 22, 2024 at 9:07 am

Ibi birerekana ko uru rurimi rufite intumbero nziza.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE