Imyuzure imaze guhitana abarenga 30 muri Malasyia na Thailand

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 3, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Nyuma yuko imvura idasanzwe yibasiye Malasyia na Thailand igatuma ubuzima bw’abarenga 30 buhatikirira, hashyizweho ingamba ku mpande zombi zo gutabara imiryango yibasiwe no kurengera ubuzima bw’abarokotse.

Abayobozi ku ruhande rwa Thailand na Malasyia bavuze ko bari guhungisha abantu bo mu mujyi wa Tumpat kandi bakomeje no gushakira umutekano izindi ngo.

Mu majyepfo ya Thailand imyuzure yishe abantu 25 kandi ingo zirenga ibihumbi 300 zaribasiwe mu cyumweru gishize, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukumira ibiza.

Abarenga 34 000 bari mu buhungiro mu gihe inzego z’ubuyobozi zashyizeho amatsida ashinzwe ubutabazi ndetse n’amafaranga yo gufasha imiryango iri mu kaga no gusana ibyangiritse.

Mu gihe muri Malasyia imyuzure yahitanye abantu batandatu yangiza ibikorwa remezo ndetse abantu ibihumbi 91 bava mu byabo.

Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Anwar Ibrahim yatangaje ko Guverinoma iri kwitegura indi myuzure iteganyijwe muri iki cyumweru.

Ni mu gihe kuri uyu wa Kabiri, abayobozi mu bihugu byombi batangaje ko bashyizeho ibigo byakira abibasiwe n’ibiza ndetse hafashwe ingamba zo kwimura abantu mu gihe biteguye indi mvura idasanzwe ishobora kuzangiza byinshi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 3, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE