Imyigaragambyo yatumye RwandAir isubika ingendo muri Kenya yahosheje

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) ku munsi w’ejo tariki ya 11 Nzeri ni bwo yatangaje ko isubitse ingendo zayo zo ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kenya Jomo Kenyatta International Airport, bitewe n’imyigaragambyo y’abakozi gusa kuri ubu ikaba yarangiye.

Abakozi bo ku kibuga cy’Indenge Mpuzamahanaga cyitiriwe Jomo Kenyatta bahagaritse ibikorwa by’imyigaragambyo byari byatumye ingendo zo ku kibuga cy’indege zisubikwa nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abakozi yumvikanye na Leta.

Ibikorwa ku kibuga cy’indege byasubukuye mu ijoro ryakeye nyuma y’inama yahuje inzego za Leta n’abayobozi ba kompanyi ya Kenya Airways ndetse n’abahagarariye urugaga rw’abakozi.

Babwiye itangazamakuru ko hari ibyo bumvikanye by’agateganyo bituma abakozi basubira mu kazi nkuko byari bisanzwe.

Uru rugaga ruvuga ko rwahawe inyandiko rwashakaga zikubiyemo amakuru arambuye ku gukodesha ikibuga cy’indege na kampani y’Abahinde Adani Group, bananzuye ko bagiye gufata iminsi 10 biga kuri izi nyandiko nyuma bakazerekana ibyo bazibonyemo bagize ikibazo.

Biyemeje kandi ko bazongera guhura na Leta nyuma yiyo minsi ndetse ibyo bazumvikanaho ni byo ngo bizagena niba abakozi koko bazasubira mu kazi mu buryo busanzwe.

Imyigaragambyo yadutse ku kibuga cy’indege mu rukerera rw’ejo ku wa gatatu aho abakozi bamaganaga ko iki kibuga cyajya mu mamaboko ya kampanyi y’u Buhinde yitwa ‘Adani Group’ ngo kuko byatuma benshi babura akazi, bagasaba ko bahabwa inyandiko zigaragaza ibikubiye mu masezerano Leta izagirana n’iyo kompanyi.

Ibi byatumye ku kibuga haba umuvundo, abagenzi amagana babura uko bagenda ndetse n’ingendo nyinshi zirasubikwa.

Nyuma y’iyo myigaragambyo Leta ya Kenya yaje gusohora itangazo rikubiyemo amakuru y’ingenzi atumye bakodesha icyo kibuga cy’indege avuga ko bityo bakeneye ko cyaguka ngo kibone uko gihangana n’ibindi bibuga byo mu Karere.

Muri iryo tangazo yagaragaje ko iki kibuga cyakira abantu miliyoni 9 ku mwaka mu gihe gifite ubushobozi bwo kwakira miliyoni 7.5, bityo hakenewe imirimo yo kucyagura kandi kugira ngo bigerweho ari uko bagikodesha n’abikorera.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE