Imvura yo mu Mpeshyi yatewe n’itsinda ry’imiyaga ryageze hejuru y’inyanja y’u Buhinde

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura yaguye mu Mpeshyi yatewe n’itsinda ry’imiyaga risanzwe rizenguruka Isi ryageze hejuru y’inyanja y’u Buhinde rikongera ubuhehere ari nabwo bwabyaye imvura n’ubukonje mu ntangiriro za Nyakanga.
Meteo Rwanda yatangaje ibyo nyuma y’imvura yaguye n’ubukonje bwagaragaye mu ntangiriro za Nyakanga 2025, byatumye benshi bibaza icyabiteye kandi bitari bisanzwe.
Kuri uyu wa 22 Nyakanga Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko mu mpera za Kamena icyo kigo cyatangaje ko muri Nyakanga hateganyijwe imvura ariko yatewe n’iryo tsinda ry’imiyaga ryongereye ubuhehere.
Ati: “Hari itsinda ry’imiyaga risanzwe rizenguruka Isi ku buryo rishobora kumara nk’iminsi 30 rizenguruka Isi. Iyo iryo tsinda ry’imiyaga rigeze hejuru y’inyanja y’u Buhinde ryongera ubuhehere mu kirere akaba ari yo ya nkomoko ya ya mvura yari yarateganyijwe mu ntangiriro za Nyakanga. Uko ubuhehere bwiyongera hakaboneka imvura na bwa bushyuhe buragabanyuka.”
Mu iteganyagihe rya Meteo Rwanda ryo ku wa 30 Kamena yavuze ko kuva tariki ya 01 Nyakanga kugeza ku 10 hazagaragara imvura izaba iri hejuru gato y’isanzwe igwa.
Gahigi avuga ko icyo kigereranyo gikorwa bishingiye ku cyegeranyo cyo mu bihe byatambutse nibura nko mu myaka 40 ishize.
Nubwo abantu bavuze ko imvura yo mu Mpeshyi idasanzwe ariko Gahigi avuga ko atari ubwa mbere kuko no mu bihe byatambutse yagiye igwa ndetse hari n’izifite amazina nk’insindagirabigega, inkangabagisha n’izindi.
Ati: “Mpereye ku rugero rw’ibyari bisanzwe bimenyerewe mu mpeshyi hajya habaho imvura ikibigaragaza ni ibipimo. Ibyo bipimo birahari, ni abantu kumwe baba bamenyereye ahantu bari. Hari imvura yo mu mpeshyi zigiye zifite amazina y’Ikinyarwanda bigaragaza ko iyo mvura zishingiye ku bipimo bitewe nuburyo umuntu yapimaga.
Yongeyeho ko iyo mvura hari icyo ivuze kandi ihuzwa n’ibipimo byafashwe bigahita bigaragaza ko iyo mvura zabagaho.
