Imvura igwa mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi iziyongera

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda, kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2023, ni ukuvuga kuva taliki ya 11 kugeza 20 Gicurasi 2023, mu Rwanda hateganyijwe ko imvura iziyongera, bityo abantu bakaba basabwa gukomeza gukumira no kwirinda ibiza.
Muri iki gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2023 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 130.
Imvura iteganyijwe kwiyongera ugereranyije n’imvura yaguye mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata, hakaba hateganyijwe iminsi ine ikurikiranye igwamo imvura, kuva taliki ya 1 kugeza ku ya 4 Gicurasi 2023.
Kwiyongera kw’imvura gushobora guteza ibiza, akaba ari yo mpamvu Meteo Rwanda yatangaje ko hateganyijwe ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, ni ukuvuga ko izi ngaruka zidateganyijwe mu minsi ine ya mbere gusa ahubwo ko ziteganyijwe no mu yindi minsi bitewe nuko ubutaka buzaba bumaze gusoma.
Muri izo ngaruka harimo imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga, kunyerera kw’imihanda y’ibitaka no kutabona umuhanda neza bitewe n’ibihu, isuri n’inkangu ahantu hatarwanyije isuri. Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.
Imvura iteganyijwe
Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 30 na 100).
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi itanu (5) n’iminsi umunani (8) henshi mu gihugu. Imvura nyinshi iteganyijwe mu minsi ine ya mbere y’iki gice ikagenda igabanyuka uko ugana mu mpera ziki gice.
Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja y’Ubuhinde n’iya Pasifika buzaba buri hejuru y’ikigero gisanzwe.
Imvura iri hagati ya milimetero 110 na 130 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Gakenke, Musanze, Burera, Gicumbi, igice gito cyo mu burengerazuba bwa Nyagatare no mu majyepfo ya Kirehe.
Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 110 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, mu burengerazuba bw’Uturere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyagatare no mu gice kinini cya Kirehe na Ngoma.
Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50 ni yo nke iteganyijwe mu bice by’amajyaruguru y’Uturere twa Nyagatare na Kayonza. Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 90
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice.
Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice bicye by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Karongi, Rutsiro na Rusizi.
Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.
Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda.
Mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28. Muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe no mu bice by’Uturere twa Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu, Burera, Musanze na Gicumbi ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru bucye buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.
