Impunzi z’Abarundi zivuye mu Rwanda ntizibuzwa kwambuka umupaka

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, Abarundi bagera ku 100 barimo 78 babaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba bari mu nzira basubira mu gihugu cyabo, aho batashye ku bushake.

Nubwo igihugu cy’u Burundi cyafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama bwatangaje ko impunzi ziri bwakirwe cyane ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikorera mu Rwanda n’iry’i Burundi babiganiriyeho.

Vuganeza Andrée, Umuyobozi w’inkambi ya Mahama, yahamirije RBA ko atari ubwa mbere impunzi zitahutse imipaka ifunze kandi zikakirwa.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyo gutaha gitegurwa habayeho kuvugana n’impande zose yaba UNHCR yo mu Rwanda yavuganye n’iy’i Burundi, twibwira yuko atari ubwa mbere ducyuye abantu umupaka ufunze n’abangaba bari bwakirwe”.

Mu mpera z’umwaka wa 2020 impunzi z’Abarundi zatangiye gucyurwa imipaka ifunze ariko inzego z’ubuyobozi n’iza UNHCR zazaga ku mupaka kwakira abaturage babo.

Kugeza ubu inkambi ituwe n’impunzi z’Abarundi basaga 40,000. Ubuyobozi bw’inkambi buvuga ko kuba hatashye 75, abandi 11 baturutse i Bugesera mu gihe abandi 9 baturutse mu Mujyi wa Kigali.

Vuganeza akomeza agira ati “Gutaha ni uburenganzira bw’impunzi ku Isi ngira ngo n’ubu tuvuye hano hakagira abandi bashaka gutaha twabashyiriraho gahunda.”

Inkambi ya Mahama isanzwe icumbikiye impunzi z’Abarundi ibihumbi 40 ndetse n’iz’Abanyekongo ibihumbi 23.

Abarundi basubiye iwabo baranyura ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abarundi bari barahungiye mu Rwanda mu 2015 biturutse ku mutekano muke w’u Burundi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE