Impinduka mu Itegeko ry’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku wa Mbere taliki ya 8 Kanama 2022, ni bwo Inteko Rusange ya Sena yateranye mu gihembwe kidasanzwe ikemeza ishingiro ry’umushinga w’Itegeko Ngenga ryerekeye imicungire y’imari ya Leta.

Uyu mushinga w’itegeko ngenga ni ivugurura ry’Itegeko Ngenga No 12/2013/OL ryo ku wa 12/09/2013 ryerekeye imari n’umutungo bya Leta rikozwe nyuma y’imyaka irindwi. Iki gihe ni na cyo cyashize kugira ngo ivugurura ry’Itegeko Ngenga no 37/2006 ryo ku wa 12/09/2006 ryerekeye imari n’umutungo bya Leta rikorwe.

Impamvu zatumye itegeko ryari risanzwe rihari rivugururwa zirimo guhuza itegeko n’impinduka zabaye mu mategeko y’u Rwanda nyuma yuko itegeko ngenga ryerekeye imari n’umutungo bya Leta ryemejwe mu 2013, ni ukuvuga impinduka zikomoka ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015, Itegeko Ngenga rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta (2020), igitabo cy’amategeko ahana ibyaha (2018) n’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta (2020).

Nanone kandi byakorewe guhuza itegeko n’andi mategeko y’Igihugu n’ayo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) binyuze mu gukuraho imbogamizi zituma u Rwanda rutagera ku ntera yo gukoresha ifaranga rimwe mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EACMU).

Ikindi ni ukuziba ibyuho byagaragajwe n’ubugenzuzi bw’ihame ryo gukorera mu mucyo mu bijyanye n’imicungire y’ingengo y’imari (FTE), hamwe n’ihame ryo kubazwa ibijyanye n’imikoreshereze n’imicungire y’imari (PEFA).

Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zakozwe harimo kongerera imbaraga ubugenzuzi bw’imari ya Leta, kongerera imbaraga ibigo bya Leta mu bijyanye no kubazwa ibyakozwe mu rwego rw’imari, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza mpuzamahanga agenga ibaruramari ry’urwego rwa Leta no kongerera imbaraga imicungire y’ibyateza ingorane mu ngengo y’imari no guteza imbere ihame ryo gukorera mu mucyo mu bijyanye n’imicungire y’imari.

Hari kandi gukosora ingengo y’imari kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari no gushyigikira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu micungire y’ingengo y’imari ya Leta.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Ushinzwe Imari ya Leta Tusabe Richard, ari na we wari ahagarariye Guverinoma, yagejeje ku Nteko Rusange ishingiro ry’umushinga w’iryo tegeko ngenga.

Richard Tusabe, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN Ushinzwe Imari ya Leta

Yagize ati: “uyu mushinga numara gushyirwa mu itegeko, uzafasha nzego n’ibigo bya Leta kunoza imicungire y’imari n’umutungo bya Leta kandi bigere ku ntego yo kwesa imihigo iba yateganyijwe buri mwaka.”

Ingingo ya 48 y’iryo tegeko iteganya ko Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka ikimarakwemezwa, Minisitiri amenyesha buri Muyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta muri buri rwego rugenerwa ingengo y’imari, ingengo y’imari rwemerewe, akamusaba gahunda ya nyuma irambuye y’amafaranga akoreshwa ku mwaka, ishingiye ku ngengo y’imari yemejwe.

Amaze gusuzuma gahunda y’uko ingengo y’imari izakoreshwa ku mwaka, kandi hitawe ku mutungo uhari, Minisitiri aha Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta uburenganzira bwo gukoresha ingengo y’imari mu gihe cyagenwe no ku rwego rw’ingengo y’imari yagenwe, akurikije ibyo abona ko bikwiriye.

Iyo urwego rw’ubutegetsi bwite bwa Leta n’urwego rwegerejwe abaturage bifite amashami abishamikiyeho, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta amenyesha abayobozi b’ayo mashami ingengo y’imari yemejwe akabasaba gutegura no gutanga gahunda irambuye ku mafaranga azakoreshwa ku mwaka.

Ingingo ya 50 igaruka ku nzitizi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yemewe y’ikoreshwa ry’amafaranga, iteganya ko Umuyobozi w’Ikigega cya Leta, Umuyobozi w’ibikorwa by’Umujyi wa Kigali cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ashobora kugabanya umubare w’amafaranga yari yaremerewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari bitewe n’ibura ry’amafaranga.

Ibigomba kwishyurwa bibanza gutangirwa uruhushya rwemeza ko ubwishyu butangwa nk’uko bisobanurwa n’Iteka rya Minisitiri. Umuyobozi mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta agomba kugenzura ko inyemezabuguzi zose zakiriwe n’urwego, zikandikwa mu gitabo cyabigenewe ku gihe cyagenwe, akanashyikiriza Minisiteri inyandiko zisaba kwishyurwa mbere y’italiki yo kwishyura.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE