Impanuro za Polisi nyuma y’impanuka yahitanye 6 i Kigali

Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abashoferi zo kujya babanza kugenzura imodoka bagiye gutwara mbere yo gutangira urugendo, kabone nubwo yaba ifite icyangombwa cy’ubuziranenge, bakabanza gukosora ikosa iryo ari ryo ryose rishobora gutera impanuka.
Byagarutsweho na Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo muhanda, nyuma y’impanuka yahitanye abantu batandatu, abandi bane barakomereka mu muhanda uva Yamaha werekeza ku Kinamba mu Karere ka Nyarugenge ku Cyumweru, taliki 23 Ukwakira.
Yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yabuze feri ubwo yamanukaga iva Yamaha yerekeza ku Kinamba ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.
Yagize ati:” Ni impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite nimero RAD 421E, yaje kubura feri ubwo yamanukaga mu muhanda Yamaha-Kinamba mu Mudugudu w’Amizero, Akagari k’Amahoro, mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge igonga indi modoka y’ivatiri mbere y’uko ihanuka munsi y’ikiraro. Abaganga bahise bahagera batangira kwita ku nkomere.”
Ku bw’amahirwe make, abantu batandatu barimo n’uwari utwaye iyo kamyo n’abanyamaguru barimo abana babiri bitabye Imana. Imirambo yabo yamaze kugezwa ku bitaro bya Kacyiru.
Yakomeje agira ati:” Abandi bantu bane bakomerekeye mu mpanuka nabo bajyanywe kwa muganga aho barimo gukurikiranirwa hafi.”
N’ubwo byagaragaye ko iyi kamyo yari ifite icyemezo cy’ubuziranenge ndetse n’akaringanizamuvuduko (speed governor), SSP Irere yagiriye inama abashoferi iteka kujya bagenzura imiterere y’ibinyabiziga byabo mbere yo guhaguruka, bakabanza bagakosora ikosa iryo ari ryo ryose babona rishobora guteza impanuka yahitana ubuzima bw’abantu ikanangiza ibikorwa remezo.