Impamvu zateye itorero inyamibwa gutegura igitaramo bise Inka

Itorero rimaze kumenyerwa mu mbyino gakondo Inyamibwa, riritegura gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo bise ‘Inka’ bavuga ko bahisemo iryo zina kuko bifuzaga gushingira ku kintu cyahoze gihuza Abanyarwanda kuva na kera.
Ni nyuma y’uko iri torero tariki 23 Werurwe 2024, ryataramiye Abanyarwanda muri BK Arena, mu gitaramo bise Inkuru ya 30 cyagarukaga ku nkuru z’Abanyarwanda zibumbatiye amateka yo mu myaka 30 bamaze mu buhunzi abandi batoterezwa mu gihugu, hamwe n’indi 30 yo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aganira n’Imvaho Nshya, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yavuze ko guhitamo gukora Igitaramo cyiswe ’Inka’ byatewe n’uko bashakaga gutarama, ikintu gihuza Abanyarwanda kuva na kera mu mateka.
Yagize ati: “Uyu mwaka twahisemo izina ryitwa inka, kuko buriya nubwo tuyibara mu matungo, ariko mu by’ukuri yo irihariye, ifite akamaro mu Banyarwanda b’uyu munsi no kuva kera. Twagize igitekerezo nyuma y’igitaramo inkuru ya 30.”
Turavuga tuti ariko Abanyarwanda bakwiye ibyiza, ikintu kibahuza kuva na kera kugeza uyu munsi mu muco wacu, kuva umwana avutse kugeza umuntu yitabye Imana, Inka ni ingirakamaro cyane.”
Rusagara avuga ko icyo gitaramo kizarangwa n’imbyino, indirimbo hamwe n’ibyivugo byinshi birata inka, ubukungu bwayo, byose bigamije kugaragaza icyo inka imariye Abanyarwanda.
Ati: “Nkuko bisanzwe mu bitaramo dukora, no muri iki harimo umukino n’iyo tutavuga izina ry’igitaramo umuntu azasobanukirwa kuko tuzaba dufite umukino uzaba ugaragaza inka kuva utangira kugeza usoje izagaragaramo cyane.”
Ubwo ubuyobozi bw’iri torero bwatangazaga impamvu zitandukanye zatumye bahitamo gukorera igitaramo muri Camp Kigali, aho kugikorera muri BK Arena nkuko byari bisanzwe, bwasobanuye ko harimo no kuba bifuza kujyana ‘Inyambo’ ahazabera igitaramo, ati “Nawe urabibona ko utajyana inka muri BK Arena, ariko muri Camp Kigali ho birashoboka.”
Rusagara yaboneyeho umwanya wo gusaba Abanyarwanda kuzitabira igitaramo, kugira ngo barusheho gusobanukirwa byinshi ku nka.
Biteganyijwe ko igitaramo cy’Inka kizaba tariki 15 Werurwe 2025, muri Kigali Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
