Impamvu u Rwanda rwatorewe kuyobora Inama ya 145 ya IPU

Ku wa Kabiri, Perezida w’Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa ni we wemejwe ko agomba kuyobora inama y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (IPU) ibaye ku nshuro ya 145, ikaba iteraniye i Kigali mu Murwa Mukuru w’u Rwanda.
Ku munsi wa Kabiei, abitabiriye iyo nama bemeje ko Ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ari bwo buyobora muri iki cyumweru cyibanda ku kwimakaza iterambere ry’abagore mu Nteko Zishinga Amategeko.
Impamvu nyamukuru u Rwanda rwatorewe kuyobora Inama ya 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, ni uko ari Igihugu cyashyize imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikaba inayobowe n’umugore.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa yashimiye icyizere u Rwanda rwagiriwe, yagize ati: “Ndagira ngo ntagire nshimira bagenzi banjye abahagarariye intumwa zinyuranye kuba mwatanze izina ryanjye kuba ari jye uyobora iyi nama ya 145 y’iri huriro. Ndashimira cyane akanama kayobora iri huriro kuba mwangiriye icyizere cyo gukora kano kazi k’ingenzi kandi ndabizeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ntazatenguha icyizere mwangiriye.”
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirasafari Esperance na we yavuze ko icyizere u Rwanda rukomeza kugirirwa giterwa n’impamvu nyinshi zirimo ibyo rumaze kugeraho, uburyo rubanye neza n’amahanga ndetse n’imibanire myiza Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ifitanye n’izindi Nteko.
Kuri uyu munsi, mu nama ya ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko, u Rwanda rwasangije abitabiriye ko gushyigikira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, ari kimwe mu byarufashije mu iterambere muri iyi myaka 28 ishize.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Augustin Iyamuremye, yavuze ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya mbere ku Isi mu kwimakaza iryo hame bitikoze, ahubwo mu myaka 28 hahanzwe ibishya bigamije kuziba ibyuho byari byinshi mu buringanire bw’abagore n’abagabo.
Yagize ati: “Mbere na mbere twahereye mu mivugire, imitekerereze imigirire ishingiye ku muco nk’iyabuzaga abagore kuzungura ababyeyi babo kimwe n’abagabo. Ariko ibyo byose ntibyari gushoboka iyo tudahindura amategeko yacu duhereye ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe kugira ngo rirusheho kwita ku buringanire by’umwihariko ritegeka ko nibura 30% by’abagize imyanya y’ubuyobozi igomba kuba iy’abagore.”
Yakomeje agira ati: “Ubu n’iyo 30% yararenze isigaye ari urwibutso kuko ahenshi dufite uburinganire kugera no mu mitwe ya Politiki ndetse no mu bigo by’abikorera. Mu Nteko Ishinga Amategeko ho murabizi ko abagabo ari bo bake, kuko abasaga 60% ni abagore.
Ibihugu byitabiriye IPU 145 byiyemeje gusangira ubunararibonye n’u Rwanda kugira ngo na byo bitere intambwe igaragara mu kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women), rivuga ko kugera ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi bikiri kure nk’ukwezi hirya no hino ku Isi nubwo ari kimwe mu bigize Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) Isi yiyemeje kugeraho bitarenze mu 2030.
Umuyobozi wa UN Women Sima Bahous, yasabye Inteko Zishinga Amategeko gufata ingamba n’ibyemezo bikwiye mu maguru mashya mu guharanira ko ibihugu zihagarariye byongera imbaraga mu guharanira uburinganire kuko ari inkingi ya mwamba mu kubaka iterambere rirambye kandi ritagira n’umwe giheza.
Perezida w’Ihuriro wa IPU Duarte Bachecho, yavuze ko uburinganire ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’iri huriro ari na yo mpamvu Inama y’uyu mwaka yabereye mu Rwanda nka kimwe mu bihugu biza ku isonga ku Isi mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zitandukanye.
