Impamvu Rihanna atagishishikazwa no kujya mu tubyiniro

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 23, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Rihanna avuga ko mu bitakimushishikaje harimo no kugaragara mu tubyiniro kandi ko atari ibya vuba ahubwo yabihagaritse ku myaka 20, akaba anyomoza abakeka ko byaba bifite aho bihuriye no kuba yarabyaye. 

Ni kenshi abakurikiranira ahafi ibijyanye n’imyidagaduro mpuzamahanga bakunze kugaruka ku mpiduka zigaragara mu myitwarire y’umuhanzi Rihanna nyuma yo kuba umubyeyi.

Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu birori byo gusoza icyumweru cyahariwe imideri cyiswe Manila Fashion Week 2024, byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024. 

Ubwo uyu muhanzi yabazwaga niba impinduka nyinshi zimugaragaraho harimo no guhagarika kugaragara mu tubyiniro byaba bifitanye isano no kuba yarabyaye yabiteye utwatsi.

Mu kubasubiza yagize ati: “Kutajya mu tubyiniro kwanjye ntaho bihuriye no kuba narabyaye, kuko nahagaritse kujya mu tubyiniro nkiri mu myaka 20 y’amavuko, none ubu mfite 36 y’amavuko.”

Rihanna yavuze ko bimwe mu binyobwa akunda birimo ikawa kuko ituma umuntu adasinzira, kandi akaba adakeneye gusinzira kuko akeneye gukora cyane agatera imbere n’abana be bakazamenya ko bafite nyina utari umunebwe bigiraho.

Icyumweru cyahariwe kumurika imideri (Milan Fashion Week) cyatangiye ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 mu Butaliani, bikaba biteganyijwe ko gisozwa kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024. 

Mu bitabiriye ibyo birori harimo n’umugabo wa Rihanna A$ AP Rocky, usanzwe uzwi nk’umuraperi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 23, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE