Impamvu nta telefone zemewe mu gitaramo cya Chappelle muri Kenya

Mu gihe umuyarwenya w’umunyamerika Dave Chappelle, yiteguwe mu gitaramo kidasanzwe azagirira mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, Ubuyobozi bwa Kompanyi irimo gutegura igitaramo cye bwasobanuye impamvu abazacyitabira batemerewe kuzinjirana telefone.
Muri icyo gitaramo giteganyijwe tariki ya 29 Gicurasi 2024, ubuyobozi bwa kompanyi yitwa Punchline Comedy Club isanzwe itegura ibitaramo by’urwenya, bwavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye bafata ingamba z’uko ntawugomba kuzinjirana telefone, harimo no kuba abitabiiriye baryoherwa nta bindi bibarangaje.
Bagize bati: “Kuba abazitabira batazaba bafite telefone ni uburyo bwiza buzabafasha kwizihirwa mu gitaramo badafite ibibaranagaza, ikindi ni uko birinda umutungo mu by’ubwenge bw’umuhanzi.
Bivuze ngo nta wafotora cyangwa ngo afate amashusho, bizafasha kandi bamwe mu bitabiriye kumva batekanye, kubera ko hari ababa badashaka kwisanga amafoto yabo yageze hanze, kandi nyamara batazi n’uwabafotoye.”
Si ubwa mbere mu bitaramo by’umunyarwenya Chapelle Dave habamo ihame ryo kudakoresha telefone ku bakitabiriye.
Hari n’igihe yigeze guhagarika igitaramo kigeze hagati ubwo yari abonye umwe mu bitabiriye ayikoresha mu gitaramo cyari cyabereye mu Mujyi wa Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Gusa byagaragaye ko uyu munyarwenya akunzwe muri Kenya, ibintu abateguye icyo gitaramo bavuga ko babihamirizwa n’uko amatike yahise ashira mu masaha abiri gusa agiye ku isoko.
Ni igitaramo giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Nairobi, aho harimo itike igura ibihumbi birindwi by’amashiringi akoreshwa muri Kenya.
Biteganyijwe ko kizaba ku wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, kikazabera mu nzu isanzwe iberamo ibirori yitwa Louis Leakey Auditorium, imiryango ikazaba ifunguye guhera saa moya z’umugoroba.

