Impamvu Korali Jehovah Jireh yatangije igiterane ngarukamwaka cyiswe ‘Imana Iratsinze’

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Uyu ni umwaka wa Kabiri Korali Jehovah Jireh ikoze igitaramo ‘Imana Iratsinze’. Umwaka ushize cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, ikindi gitegerejwe na benshi mu Mujyi wa Kigali tariki 22 Nzeri 2024, muri Sitade ya ULK guhera Saa Munani z’amanywa (14h00).

Umunyarwanda yaravuze ngo ‘Isuku igira isoko’ undi aravuga ati ‘Ntayima iyayo akabara’. Ibikorwa bya Korali bifite aho bikomoka. Izina Jehovah Jireh bibiliya irivugaho by’umwihariko mu gitabo cya Itangiriro 22:13-14. 

Hagira hati: “13. Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y’intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru.

Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy’umuhungu we. 14.Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk’uko bavuga na bugingo n’ubu bati “Ku musozi w’Uwiteka kizabonwa.”

Indirimbo ‘Imana Iratsinze’ ya Korali Jehovah Jireh ari na yo yitiriwe igiterane gitegerejwe ku Cyumweru, Bikorimana Aloys, Perezida w’iyi Korali yasobanuye impamvu bayiririmbye.

Ni ingingo yagarutsweho ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo hatangazwaga imyiteguro y’igiterane ‘Imana Iratsinze’.

Bikorimana agaragaza ko izina ry’indirimbo yitiriwe igiterane biri mu rwego rwo gushima Imana.

Ati: “Imana yaratsinze, ihora itsinda nta nubwo izatsindwa. Ni igisingizo cy’Imana yacu, kandi ni izina twahisemo riramya Imana. Uko tubyutse Imana iba itsinze.”

Ubuyobozi bwa Korali buvuga ko indirimbo ‘Imana Iratsinze’ ari inkuru za Gedion ziri mu gitabo cy’Abacamanza 7:21. Iyi ndirimbo ngo niho yaturutse kuko Gedion yari afite ibibazo by’ababisha.

Korali ivuga ko hari byinshi Imana yabatsindiye. Korali Jehovah Jireh yatangiriye muri ULK, abaharangirije bagasubira mu buzima bisanzwe.

Bashima Imana ko yakoze ibikomeye kubera ko batatatanye ahubwo bakomereje hamwe umurimo w’Imana kuko abawutangiye hafi 99% bakiri kumwe.

Ati: “Turashima Imana ko nibura 99% tugihagaze tukaba tukera imbuto z’abihannye. Imana yabanye natwe. 98% Imana yaratwubakiye, turimo abagabo beza, Ababyeyi beza, abanyarwanda beza bagirira abandi akamaro.

Intego yacu ni uguhindura abantu benshi bityo abantu bitabe Yesu Kristu.”

Ndayisenga Ismael, ushinzwe imyitwarire muri Korali akaba ari no mu bategura igiterane, avuga ko icyiciro cya mbere cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, bityo ko kuri iyi nshuro igiterane kizabera mu Mujyi wa Kigali muri Sitade ya ULK.

Kimwe mu musaruro wavuye mu giterane ‘Imana Iratsinze’ mu Ntara y’Amajyaruguru, ubuyobozi bwa Korali buvuga ko habonetse umwana watwaye inda kandi avuka mu muryango wa gikirisitu, aragenda yibera muri rigori.

Korali yahuje umwana n’ababyeyi, bongera gusubirana ndetse abantu benshi bakira Yesu nk’umwami n’umukiza.

Ndayisenga avuga ko intego z’igiterane ‘Imana Irastinze’ ari ugushishikariza urubyiruko kuva mu biyobyabwenge, gusubiza mu ishuri abaritaye, kuva mu busambanyi kugira ngo urubyiruko rwirinde guhura n’ubwandu.

Ubuyobozi bw’itorero ADEPR bushyigikiye igiterane kandi ngo abayobozi b’itorero ni bo baterankunga bakuru nkuko ubuyobozi bwa Korali bwabitangaje.

Korali Jehovah Jireh yatangiriye umurimo w’Imana muri Kaminuza ya ULK mu 1999.

Yatangiranye n’abaririmbyi bake kuko ryari ishami ryiga nijoro.

Batangiye batageze kuri 20 uko umurimo ugenda waguka hazamo abaturutse hirya no hino mu ghihugu.

Bikorimana, Perezida wa Korali Jehovah Jireh, avuga ko yinjiyemo muri Korali mu 2008 ariko ko abaririmbyi bagiye biyongera.

Ati: “Biyongereye cyane mu 2010 ubwo basohoraga indirimbo z’amajwi.”

Icyakoze ngo bageze ku baririmbyi 150. 90% bari urubyiruko mu gihe 98% bubatse ingo.

Korali Jehovah Jireh, yamenyekanye mu ndirimbo; Gumamo, Ayo mateka ntazibagirane, Yaranguraniye, Turi ku rugamba, Akira ihumure na Imana iratsinze.

Ikiganiro cya Jehovah Jireh n’abanyamakuru
Abaririmbyi ba Jehovah Jireh batangiye ari urubyiruko none 98% barashatse
Bikorimana Aloys, Perezida wa Korali Jehovah Jireh
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE