Imodoka itwara ibishingwe yakoze impanuka

Imodoka itwara ibishingwe yavaga i Nduba, yakoreye impanuka mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo ikomeretsa abaturage abantu, ndetse n’ibinyabiziga byari bihagaze ku nkengero z’umuhanda mu Gakiriro.
Iyi nsanganya yabaye ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024 mu Kagari ka Musezero, bikaba bivugwa ko imodoka yacitse feri.
Sibomana Mathieu wari uri ahabereye impanuka yabwiye Imvaho Nshya ko bagenzuye ibinyabiziga 14 byangiritse birimo imodoka, moto zitwara imizigo zizwi nka Lifani n’izitwara abagenzi.
Akomeza agira ati: “Iyi mpanuka yari ikomeye kuko abantu bagera nko ku icumi bakomeretse bikabije.”
Egide Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, avuga ko iyo mpanuka ikimara kuba nta wahise yitaba Imana n’ubwo harimo abakomeretse bikabije.
Yagize ati: “Bambwira ko imodoka yacitse feri ikagonga ibinyabiziga byari mu muhanda, iyo mpanuka yakomerekeje abantu bagera ku 10, nta witabye Imana n’ubwo harimo abakomeretse bikabije, hangiritse n’ibinyabiziga byari biparitse n’ibyagendaga bitari bike, umubare wabyo ntabwo uramenyekana.”
Umuyobozi w’Akagari ka Musezero avuga ko ubukangurambaga bukomeje bwo kuburira abakorera mu Gakiriro ka Gisozi kwigengesera, kuko iyo batagonzwe n’imodoka bibasirwa n’inkongi.
Habumuremyi yihanganishije abagize ibyago, asaba abafite ibinyabiziga kubikorera isuzumisha rihoraho nk’uko Polisi y’u Rwanda ihora ibikangurira abantu.
Imvaho Nshya ntiyashoboye kubona ku murongo wa telefoni urwego rwa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo rugire icyo ruvuga ku cyateye iyi mpanuka.