Imiturire mu nzu zisakaje amabati yazamutseho 9%

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) buvuga ko mu bijyanye n’imiturire, inzu zisakaje amabati zazamutseho 9% zavuye kuri 67% bigera kuri 76%.
Byasohotse mu Ibarura Rusange ku Mibereho Rusange y’Ingo mu Rwanda rya 2023/2024 ryabaye ku nshuro ya EICV7 muri Gicurasi 2025 bwanagaragaje ko gusakaza amabati byazamutseho 9%.
Ubwo bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko ingo zituye mu midugudu ziyongereye ziva kuri 59% zigera kuri 68%. Gukoresha igisenge cy’amabati byarazamutse biva kuri 67% kigera kuri 76%, naho inkuta z’amatafari ziriho sima zavuye kuri 30% zigera kuri 42%.
Gukoresha sima byavuye ku ngo ziri ku kigero cya 26% bigera kuri 35%, ingo zo mu mijyi zigera kuri 60%. Ingo zigera kuri 22% zifite uburyo bwo gucunga amazi y’imvura.
Imiturire yateye imbere hagereranyijwe Ibarura Rusange ku Mibereho Rusange y’Ingo mu Rwanda rya EICV5 na EICV7, hagaragaye iterambere ry’imiturire mu Rwanda, aho ingo ziba mu Midugudu ziyongereye cyane ziva kuri 59% muri 2016-17 zigera kuri 68% muri 2023/24, mu gihe umubare w’ingo zitatanye wagabanyutseho gato uva kuri 17% ugera kuri 16%.
Ingo hafi ya zose zo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba zikoresha amabati nk’ibikoresho byo gusakara kuri 99%. Intara y’Amajyepfo ifite ijanisha rito ry’ingo zikoresha amabati kuri 41.5%
Kwiyongera kw’ikoreshwa ry’amabati bihuye no kuva ku matafari, kuko ikoreshwa ry’ibumba ryaragabanyutse riva kuri 72% muri 2016/17 rigera kuri 58.5% muri 2023-24.
Mu kunoza imiturire kandi, ikoreshwa rya sima cyangwa amakaro mu gusasa hasi mu nzu, ku rwego rw’Igihugu byavuye kuri 27% byageze kuri 39%, mu bice by’umujyi byavuye kuri 72% muri 2017 bigera kuri 74% naho mu bice by’icyaro byavuye kuri 17% muri 2017 bigera kuri 25%.
Mu bikorwa remezo bijyanye n’inyubako zifashishwa mu buzima, byateye imbere kuko kugera kuri serivisi z’ubuzima nk’ibigo nderabuzima, aho abagendaga amasaha abiri byaramanutse biva ku 8% bagera kuri 7%, mu gihe abagenda munsi y’iminota 30 bariyongereye bava kuri 22% bagera kuri 30%.
