Imitungo ikora ahazagurirwa umuhanda Giporoso–Masaka igiye kugenerwa agaciro

Gahunda yo kubarura no kugenera agaciro imitungo ikora ku muhanda w’ibilometero 10 Prince House-Giporoso-Masaka yatangiye, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba bywemeje ko ibarura ry’ibanze ryagaragaje ko imitungo 530 ari yo izakorwaho no kwagura umuhanda.
Ibiro by’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali byatangaje ko itangazo ryatanzwe kuri iyo mitungo igenerwa agaciro guhera ku wa Kane ari iy’abaturage bazahabwa ingurane.
Itangazo rikaba rigira riti: “Iri tangazo rireba cyane cyane abaturege bafite imitungo izimurwa mu nkengero z’uyu muhanda, bakaba bamenyeshwa ko abagenagaciro bazaza kubara guhera tariki ya 15 Gicurasi 2025.”
Abaturiye uyu muhanda barebwa n’iki gikorwa basabwe kwitabira iryo genagaciro ry’imitungo yabo.
Umugereka w’iri tangazo ugaragaza urutonde rw’imitungo iteganywa gukorwaho n’iki gikorwa wamanitwe ku Biro by’lmirenge ya Nyarugunga, Kanombe na Niboye mu Karere ka Kicukiro ndetse n’Imirenge ya Rusororo, Ndera na Remere yo mu Karere ka Gasabo.
Umujyi wa Kigali uvuga ko urutonde rwa nyuma ruzagaragazwa nyuma y’igenagaciro nyirizina.
Guverinoma y’u Rwnada yamaze kugena miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda zizifashishwa muri uwo mushinga mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatangaje ko kuvugurura uyu muhanda hazubakwa ibisate bine by’umuhanda ndetse hakanakorwa umuhanda unyura hejuru y’undi.
Iyagurwa ryawo rigamije kurushaho koroshya uruza n’uruza hagabanywa umuvundo ukunda kugaragara muri uwo muhanda.
Muri rusange, MININFRA ivuga ko umushinga wose uzatwara akayabo ka miliyari zisaga 86 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba uzaterwa inkunga n’u Bushinwa aho uzuzura mu mwaka wa 2028.
Ni amakuru MININFRA yatangaje ubwo yatangarizaga abagize Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.
Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) Imena Munyampenda, yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka utaha uwo muhanda ari bwo uzatangira gukorwa.
Ati: “Twiteze ko imirimo y’ubwubatsi nyirizina izatangira muri Mutarama umwaka utaha.”
Munyampenda avuga ko muri uko kwezi kwa Mutarama hazubakwa umuhanda unyura hejuru y’undi mu gace gahuza Prince House no Ku cya Mitsingi.