‘Imisoro yongererwa gutunga Abanyarwanda’; Uko u Rwanda ruzibukira gutega amaboko

Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo kuvugurura Politiki y’Ifaranga cyavugisheije benshi nyuma yo kumva ko impinduka zagiyeho zigamije kongera umusanzu w’Abanyarwanda mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) mu gihe intumbero ari ukubaka Igihugu cyateye imbere.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yasobanuye ko imisoro iberaho kubaka ubushobozi bw’Igihugu n’ubundi ikaba ikusanywa mu nyungu z’abasora, cyane ko iyo misoro ikoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri kigaruka ku mavugurura yakozwe muri Politiki y’imisoro, Minisitiri Sebahizi yagize ati: “Iyo imisoro iriho n’ubundi irongera igatunga Abanyarwanda. N’ubundi ni ukuvuga ngo uko byagenda kose ntabwo twagira Igihugu giteze amaboko kugira ngo tubone imfashanyo, tugomba kugira igihugu cyitunze.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ikomeje kongera imisoro no gushyiraho imishya itari isanzwe hashingiwe ku buryo mu myaka 30 ishize Igihugu cyubatse ubushobozi kandi gikomeje kwiyubaka nk’uko bigaragara mu Cyerekezo 20250.
Ibyagezweho bishingira ku mikoro yaturutse imbere mu gihugu no hanze yahoo, ari na yo mpamvu ayo mikoro agomba kongerwa kugira ngpo haboneke ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).
Mu ngamba zivuguruye za Politiki y’Imisoro hakubiyemo kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta hamwe no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro, kongera ubudahangarwa bw’ubukungu no guteza imbere ukwigira banoroherezwa kubahiriza inshingano zabo ku Gihugu
Impinduka z’ingenzi mu mwaka w’ingego y’ Imari 2024/25
Mu mpinduka zakozwe ku misoro harimo kuba hashyizweho umusoro wa 15% kubikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza. Bimwe muri ibi bikoresho byifashishwa mu rwego rw’Ubuvuzi izakomeza gusonerwa kubufatanye na Ministeri y’Ubuzima.
Hongerewe kandi amahoro yo kwandikisha ibinyabiziga ku modoka zose harimo izitumizwa mu mahanga n’izikorerwa mu Rwanda.
Izindi mpinduka zirebana n’amahoro yo gusana imihanda (fuel levy) azahindurwa akava ku giciro gisanzwe cya cy’amafaranga y’u Rwanda115 agashyirwa kuri 15% by’igiciro ugejeje ku cyambu (CIF).
Umusoro ku nyongeragaciro (TVA) kuri telefoni zigendanwa, uzongera gusubizwaho nyuma y’uko zari zarawukuriweho mu mwaka wa 2010, bikaba byaragize uruhare mu korohereza abantu kuzitunga no kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri rusange.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yavuze ko Leta izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikoreshwa rya telefoni zigezweho (Smart phone) n’ikoranabuhanga rijyanye na zo.
Umusoro ku Nyongeragaciro (VAT) ku bikoresho by’ikoranabuhanga (ICT equipments) wari usonewe guhera mu 2012 mu guteza imbere ikoranabuhanga na wo wasubijweho , ariko kubufatanye na Ministeri y’lkoranabuhanga ibikoresho by’ingenzi bizakomeza gusonerwa.
Umusoro mbumbe ku mafaranga yinjizwa mu mikino y’amahirwe (GGR) na wo zava kuri 13% ugere kuri 40%, hazanasoreshwa ibihembo bivuye kuri 15% ugere kuri 25%.
Amahoro ku bukerarugendo na bwo hazashyirwaho 3% azongerwa ku giciro cy’icyumba hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo.
Hagamijwe guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, imodoka z’imberabyombi (hybrid vehicle) zizakomeza gusonerwa umusoro wa Gasutamo (25%), ariko zisoreshwe ku byaguzwe mu buryo bunyuranye hagendewe ku myaka yazo, hagamijwe gukumira ko hatumizwa i zikuze cyane.
Iziri munsi y’imyaka 3 zizasora 5%, izo hagati y’imyaka 4 kugeza kuri 7 zizasora 10% mu gihe izifite kuva ku myaka 8 gusubiza hejuru zizasora 15%.
Umusoro ku Nyongeragaciro uzasubizwaho hamwe n’umusoro ufatirwa (5%). Imodoka zikoresha amashanyarazi zizakomeza gusonerwa, bikazatangira gukurikizwa mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2025/26.
Hakozwe kandi amavugurura ku musoro ku byaguzwe (excise duty) aho umusoro ku itabi ry’amasegereti uzava ku mafaranga 130 ugere kuri 230 ku ipaki y’itabi hongerweho 36% ku itabi rigurishwa ukwaryo (retail price).
Umusoro ku binyobwa bisindisha uzava kuri 60% ugere kuri 65% ku giciro cy’uruganda.
Umusoro ku makarita yo guhamagara (Excise tax on airtime) na wo uzava ku 10% muri 2024/25 ugere kuri 15% mu myaka itatu iri imbere.
Minisitiri Murangwa ati: “Umwaka wa mbere tuzazamura tugeze kuri 12%, hatabayeho izindi mpinduka zijyanye no kugabanya ikiguzi, bizazamuka bive kuri 40 bigere ku mafaranga 40,8 ku munota, umwaka wa kabiri bizazamuka bigere ku mafaranga 41,6 ku munota na ho umwaka wa gatatu agere ku mafaranga 42 ku munota.”
Hemejwe kandi izindi ngamba z’inyongera mu nzego zitandukanye harimo izijyanye na serivisi z’imari, ubwikorezi, n’ikoranabuhanga bizashyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 no mu gihe giciriritse.
Muri iyi misoro harimo amahoro kuri purasitiki zitumizwa hanze mu rwego rwo kurengera ibidukikije, umusoro ku Nyongeragaciro kubikomoka kuri Peteroli, serivisi z’imari na serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’izindi.
Minisitiri Murangwa yavuze ko Leta izakomeza ubukangurambaga bugamije gusobanurira neza abasora izo ngamba no kuborohereza kubahiriza ibisabwa. Ibi bizadufasha kugera ku iterambere twifuza.