Imirimo yo kuvugurura no gusana Stade ya Gicumbi yitezweho iterambere ry’Akarere

Imirimo yo kuvugurura no gusana Stade ya Gicumbi yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru, biteganyijwe ko izarangira mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2025.
Sitade ya Gicumbi iri kuvugururwa izakorwaho ibintu bibiri by’ingenzi birimo aho abantu bicara harimo imyanya y’icyubahiro ndetse no gushyiraho ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthétique) mu kibuga.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bashimishijwe no kubona iyo Sitade yatangiye gusanwa kuko izafasha mu iterambere ry’ako karere.
Umwe yagize ati: ‘’Twabyakiriye neza kuba natwe Akarere kacu kagize Sitade, bizadufasha gukora imyitoza n’amakipe akomeye azajya aza gukinira hano bitewe nuko izaba imeze neza’’
Ntakirutimana Alphonse ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto nawe yavuze ko iyi stade iri kuvugurwa izabafasha kubona imirimo.
Ati: “Nabyakiriye neza kuko bizaduhesha akazi mu gihe amakipe azaba yaje kuhakinira kibazadufasha kwiteza imbere mu mibereho yacu nk’abatuye aka Karere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko iyi sitade niyuzura izongera urujya n’uruza rw’abantu ruzafasha abacuruzi kubona abaguzi.
Yagize ati: “Gicumbi FC nizamuka mu cyiciro cya mbere bizatuma hiyongera urujya n’uruza rw’abantu, abacuruzi nabo babone abakiliya bacuruze, kandi gukunda siporo bizana n’umunezero turizera ko bizazana impinduka mu Karere kacu.”
Imirimo yo kuvugurura Stade ya Gicumbi izatwara asaga milliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi kugeza ubu abakozi basaga 130 bahawe imirimo.
Stade ya Gicumbi iri muri sitade 6 Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko zizubakwa hirya no hino mu gihugu. Niyuzura izajya yakira abantu ibihumbi bitanu bicaye neza.


