Imibereho y’Abazindukira ahazwi nko ku ndege muri Kigali

Aho utuye muri Karitsiye mu Mujyi wa Kigali ushobora kuba ujya ubona abantu bazindukira ahazwi nko ku ndege ukibaza ku mibereho yabo, uko babona akazi, iyo bakabuze bigenda bite ndetse ukanibaza uko imiryango yabo ibayeho.
Imvaho Nshya yasuye hamwe mu hategerwa indege mu Karere ka Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu bakorera ku ndege y’ahazwi nko kwa Peace mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, hari abavuga ko bamaze imyaka 10 bazindukira ku ndege.
Mbarushimana Ismaël waje muri Kigali aturutse mu Karere ka Ngororero, avuga ko mu cyumweru ashobora kubonamo akazi inshuro 3.
Amaze imyaka 10 ari mu bwubatsi. Ni umufundi ariko ngo yatangiye ari umuyedi. Muri make igifundi yacyigiye mu kazi.
Ahamya ko Inzego z’ibanze ku rwego rw’Akagari bajya babandika ariko babona nta kintu bibamariye.
Ati: “Batwandika batubwira ko bashaka kutumenya nuko tungana ku ndege ku buryo habonetse n’inkunga bayiduha ariko ni ibintu bimaze imyaka isaga 5 batubwira gutyo.”
Bishyura ba nyir’inzu ari uko babonye amafaranga mu gihe bamenyeranye.
Icyakoze basaba Umujyi wa Kigali kubashakira amafaranga bityo bagashaka ibindi bakora cyangwa bagashakirwa akazi.
Ati: “Bampaye amafaranga, mfite ibintu byinshi nakora nk’amandazi, ubucuruzi bw’inkoko cyangwa nkazorora.
Kuba ntabikora ni uko nta gishoro mbona, njye nakodesha n’imirima nkahinga kandi bigakunda.”
Ahakana ko abantu birirwa ku indege ari abajura ahubwo ko umuntu yiba kubera ingeso.
Agira ati: “Ushaka kwiba ntabwo yakwirirwa aza ku ndege, yakwiba kubera ko asanzwe afite umutima wo kwiba.”
Masengesho D’Amour w’imyaka 35 na we waturutse mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero avuga ko yize ubukerarugendo n’amahoteli akaba amaze iminsi 5 ageze muri Kigali ashaka akazi mu mirimo y’ubwubatsi ariko ngo byaranze.
Ati: “Byaranze muri makeya rwose, hari igihe uza wenda uzi ko urabona uduceri ukatubura ukihangana, ubwo rero nta kundi ni ugutuza.”
Ashimangira ko kurya biba biri kure. Mu Karere ka Gasabo umuyedi ashobora gukorera 4 000 Frw cyangwa 5,000 Frw ku munsi ni mu gihe umufundi we ashobora gukorera 8 000 Frw cyangwa 10 000 Frw.
Agera ku ndege saa kumi n’imwe akayirirwaho agataha nka saa kumi n’ebyiri atarabona akazi.
Inzu abamo azajya ayishyura 20 000 Frw ariko ngo ntaramenya uko bimeze kuko amaze igihe gito muri Kigali.
Nzeyimana Emmanuel w’imyaka 59 avuga ko yageze mu Mujyi wa Kigali mu 1999.
Abantu batega indege bavuga ko uyu munsi bashobora kujya ku ndege ntibabone umukire uza kubatwara, ngo nibura bagende bakorere ibyo bihumbi 10 cyangwa 8,000 Frw.
Nzeyimana akomeza avuga ati: “Iyo udafite amafaranga kuri konti yawe uraburara, ukwezi kwagera nyir’inzu akakwishyuza kandi ntabwo umubwira ngo njya gutega indege sindabona amafaranga.”
Iyo akoze imibyizi 3 mu cyumweru hari amafaranga yoherereza umuryango we uri mu cyaro andi akayifashisha.
Ku rundi ruhande iyo byanze ategereza ko mu rugo bamwoherereza cyangwa akagurisha isambu, itungo kugira ngo bashobore kubona mituweli n’amafaranga y’ishuri y’abana.
Nubwo muri iyi minsi bitameze neza ariko avuga ko mbere babonaga amafaranga akagura umurima wa 60,000 Frw mu cyaro akawuteramo inturusu, zagera hejuru akahagurisha nka 300 000 Frw.
Ati: “Ni bwo buryo tubayemo ariko uyu munsi ntibigikunda kuko mbere amasambu yaguraga makeya, ikindi ni uko ushobora kumara amezi 3 cyangwa 4 nta kazi urabona.”
Kubona amafaranga ntibicyoroha kuko ngo ubwubatsi muri Kimironko bwaragabanyutse bityo bagasaba ko Umujyi wa Kigali wabahuriza mu ishyirahamwe ahabonetse akazi ukabarangira na bo bagakora bakiteza imbere.
Icyakoze nta kibazo cya mituweli ajya agira ndetse nta n’umwana we urirukanirwa amafaranga y’ishuri biturutse ku kuba abasha kwizigamira.
Nshuti Olivier ukorera ku ndege y’ahitwa mu Kajagari ka Kanombe hafi y’Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, avuga ko ari umuyedi kuva mu 2017.
Yaje muri Kigali aturutse mu Karere ka Ruhango aje gushaka akazi kajyanye n’ubwubatsi.
Avuga ko Nyarugunga umuyedi ari 5 000 Frw. Iyo atizigamye muri bya 5 000 Frw ubuzima buramugora.
Ati: “Wizigama hari icyo wasaguye, n’ibyo bihumbi bitanu ntibiba bihagije iyo ufite umuryango, ntiwakwizigama nta kintu wasaguye.”
Akomeza avuga ati: “Naturutse mu Ruhango nza gushakishiriza i Kigali kuko mu 2017 mu Ruhango umuyedi yari 1 000 Frw inahangaha ari 2 500 Frw ndavuga nti uwajya aho umuntu akorera amafaranga menshi, ni uko naje muri Kigali.”
Byiringiro Jean Damascène utegera indege mu Murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro avuga ko umuyedi ari 5 000 Frw mu gihe umufundi ari 10 000 Frw. Yatangiye akazi k’ubufundi mu 2014.
Kuri we, imbogamizi agira ni iz’uko ashobora kumara iminsi nk’itatu atarabona akazi ariko ku munsi wa 4 akaba yakabona.
Iyo nta muntu wamuhamagaye kuri telefoni saa kumi n’ebyiri aba yageze ku ndege, saa yine n’igice zagera atarabona akazi agahita ataha.
Mu kazi kabo hari abize ubwubatsi bityo agasaba Umujyi wa Kigali kubashakira uko bashyirwa muri Koperative, bakajya bagira aho bahurira.
Ati: “Ibi byadufasha kugira ubwizigame ikindi bakajya budufasha mu gihe hari utabonye akazi.”
Mu myaka 10 amaze mu bufundi yashoboye kuvugurura inzu ye, biturutse ku mafaranga yavanye mu bwubatsi.
Habyarimana Evariste, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakora mu Bwubatsi (Syndicat des Travailleurs des Entreprises de Construction, Menuserie et Artisanat, STECOMA) yahamirije Imvaho Nshya ko batekereje kubashyira hamwe i Nyamirambo ahitwa kuri 40.
Yagize ati: “Ikibazo tugira, abantu bazindukira hariya ntabwo aba ari abafundi nyabo, ni abantu baza uyu munsi, ejo wagaruka ntuhababone.”
Ubuyobozi bwa STECOMA buvuga ko bwagerageje kubashyiriraho komite yabo babaha n’ibibaranga by’umwihariko abakorera kuri 40 i Nyamirambo ariko ngo birananirana.
Habyarimana avuga ko barimo kuvugana n’ubuyobozi mu Nzego z’ibanze ku buryo hamenyekana abafundi n’abatari bo.
Ati: “Abantu bagiye baza kuturegera, yamuvana hariya yamugeza iwe akamwiba. Birasaba ko umuntu abanza akabashyira hamwe, tukanabahugura bakagira imyifatire iboneye.
Ni gahunda yatangiriye Rwezamenyo ariko ikibazo gihari ni uko hari abiyitirira abafundi wabageza mu rugo bakakwiba.”
Umujyi wa Kigali wemeza ko uzi abantu bazindukira ku ndege cyane ko ibibera mu Mujyi byose ubuyobozi bubikurikirana.
Ntirenganya Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yabwiye Imvaho Nshya ko kwishyira hamwe ari ibintu Umujyi ushishikariza abantu benshi cyane cyane abantu basa nk’aho bahuje umwuga.
Ati: “Tubashishikariza kwishyira hamwe kugira ngo babashe kwiteza imbere.”
Umujyi wa Kigali utangaza ko kugira ngo babashe kwishyira hamwe bisaba ko hagira umuntu ufata iya mbere muri bo, akabaha igitekerezo cyo kwishyira hamwe.
Akomeza avuga ati: “Bishobora kuba bigoranye ko bariya bantu bashyirwa hamwe n’ubuyobozi cyane cyane ko ababonetse ku ndege uyu munsi atari bo bahaboneka ejo cyangwa ejobundi cyangwa bakaba bakwimuka aha bakajya ahandi.
Basabwa kwishyira hamwe bakajya mu makoperative kuko ni ibintu bishobora kubafasha.”
Avuga ko Umujyi wa Kigali uhanga akazi noneho wamara guhanga akazi bigatuma abantu babona aho basaba akazi.
Ati: “Ntabwo Umujyi wa Kigali dusabira abantu akazi ahubwo nk’Umujyi wa Kigali duhanga akazi, muri uko guhanga akazi rero hari ukwakira abo bashoramari banini, abashoramari baza bagakora ibikorwa byabo mu Rwanda ari naho abo bantu bagenda bakabona akazi k’ubuyedi.
Twebwe duhanga imirimo hanyuma abantu bagashaka ya mirimo kubera ko ihari, iboneka.”
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 kuva 2024 kugeza 2029 (NST2), mu rwego rwo guhanga imirimo, Guverinoma yiyemeje ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 kandi buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya ibihumbi 250.

Amafoto: Imvaho Nshya