Imfura ya Kanye West igiye gushyira ahagaragara album ku myaka 10

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umukobwa Kanye West yabyaranye n’umunyamideli Kim Kardashian, agiye gukora amateka yo gushyira ahagaragara umuzingo (album) we wa mbere ku myaka 10 gusa y’amavuko.

North West w’imyaka 10, yamaze gutangaza ko ageze kure imyiteguro yo gusohora alubumu ya mbere yise ‘ Elementary School Dropout’, ibintu byatunguye benshi kuko agiye kuba umwana wa mbere ukoze amateka yo gushyira hanze album kuri iyo myaka.

Uyu mukobwa wa Kanye West asanzwe amenyereweho ubuhanga mu bijyanye no gushushanya, kubera amashusho akunze kugaragaza abinyujije ku rubuga rwe rwa Tik Tok, akaba yaratunguranye ubwo yakoranaga indirimbo na se (Kanye West), umenyerewe cyane mu njyana ya Hip Hop.

Ni indirimbo bakoranye muri Gashyantare 2024, bakaba barayise ‘Talking/Once Again’ yasohotse kuri album ye ‘Vulture 1’.

North West yatangaje ko agiye gusohora album yise Elementary School Dropout’ ubwo yasangaga se ku rubyiniro mu gitaramo Kanye West yari yakoreye mu Mujyi wa Phoenix ubwo yumvishaga abafana be alubumu ye ‘Vultures 2’.

Nubwo uyu mwana w’umukobwa atigeze atangaza igihe nyacyo azashyirira hanze iyo alubumu, ariko yavuze ko arimo kubifashwamo na se Kanye West.

Ni alubumu yenda guhuza izina n’iyagize icyamamare Kanye West yise ‘The College Dropout’, yari yashyize ahagaragara mu myaka 20 ishize.

Uyu mwana w’umukobwa aherutse guca agahigo kuri ‘Billboard Chart’, ko kuba umuhanzi ukiri muto ufite indirimbo kuri uru rutonde, kuri ubu bikaba bitekerezwa n’abatari bake, ko nubwo bisanzwe bizwi ko Kanye West ari umuraperi uzwiho kugira udukoryo tudasanzwe, hari amahirwe menshi ko imfura ye North West ishobora kuzatera ikirenge mu cye, kuko irimo kumukurikiza hakiri kare.

North West w’imyaka 10, uretse kuba ari umukobwa wa Kanye West, anazwi cyane mu ndirimbo zirimo Talking, its your bestie n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE