Imfu z’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda zasunikiye Tonzi gukora Album

Umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi yavuze ko mu mpamvu zamuteye gukora umuzingo (Album) we yise Respect harimo n’imfu za bamwe mu byamamare bitandukanye mu myidagaduro nyarwanda.
Tonzi avuga ko iyo Album Imana yayimushyize ku mutima, ubwo yari mu bihe bitamworoheye ndetse bitari byoroheye imyidagaduro nyarwanda muri rusange.
Ati: “Iyi Album Respect hashize imyaka ibiri Imana iyinshyize ku mutima, ngira inganzo (insipiration), nari ndi mu Bubiligi nari nkuriwe (ntwite) mu bihe bitoroshye ariko ngenda ndeba ukuntu Imana buri muntu wese imurinda, uburyo utera intambwe, uryama, urwara ariko ikakurinda, twagiye tubura abantu benshi muri industry nka Bravane, Younger, Umuramyi Juseles yasize umwana muto bakomeze kuruhukira mu mahoro.”
Akomeza agira ati: “Wari umwaka ugoye mu ruganda rw’imyidagaduro no mu muryango nyarwanda muri rusange, mbyitegereje mbona ko Imana ihambaye, nongera guha agaciro ubuzima n’ibyo mfite byose, nsanga nta zindi mbaraga mfite ni uko Imana ituma mbaho, ndavuga Mana n’iki naguha mbihuza naho u Rwanda twagiye tuva, nsanga ikintu Imana yavuze ifuhira ari icyubahiro cyayo, ku cyubahiro cyayo ikubita itababarira na rusoferi ni cyo yazize, ndavuga nti Mana ngiye kugutura ikintu utakwikorera kandi ikintu wadutegetse, kubaha Imana burya ni itegeko, rero Mana iyi Album ndayigutuye nkubwira nti Respect to you God”
Ibi Tonzi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Isimbi tv, aho yatumiraga abakunzi be mu gitaramo azamurikiramo iyo album yise Respect giteganyijwe tariki 31 Werurwe 2024.
Tonzi avuga ko iyi Album nta mwihariko udasanzwe irusha izindi zayibanzirije ko ahubwo ari irindi shimwe ry”Imana ryiyongera mu yandi.
Ati: ”Sinavuga ko kuba yitirirwa icyubahiro cy’ibyo Imana ikora ari cyo irusha izindi, ahubwo ni ishimwe ryiyongera ku yandi, kuko kuramya Imana, kuvuga imbaraga zayo ntabwo bizarangira muri twe, sinavuga ko ari cyo izirusha kuko n’izindi zose ziva ku mbaraga z’Imana nta kindi ni bwa bwiza buva mu bundi uko Imana yatubereye duhora tuyivuga iteka.”
Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake mu bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko yiteze ko album ye izagera ku bantu benshi hifashishijwe ikoranabuhanga, bitewe n’uko kuri ubu hari imbuga nkoranyambaga zitumbagiza amakuru mu gihe gito, akifashisha ingero z’izindi Album bashyize ahagaragara abantu ntibabimenye bikamenywa na bake.
Uyu mubyeyi wari uherekejwe na bagenzi be bahuriye mu itsinda The sisters, muri icyo kiganiro, ngo buri wese afite icyo yigiye kuri mugenzi we nkuko byasobanuwe na Aline.
Yagize ati: “The sisiters igihe cyose turi kumwe, mbona izindi mbaraga ziri hejuru y’izo dushobora gutekereza, kuko twahuye twese tutabona mu buntu bw’Imana, rero guhura nyuma y’imyaka icumi buri wese akora ku giti cye njye mbona ko hari impamvu, noneho kuba tugarutse umwe muri twe Tonzi afite icyo Imana yamushyizemo, uko ubabona ahangaha ni icyitegererezo (role model), ni byiza ko ucyeza abantu bakubanjirije mu kazi, kuba ndi hano ndirimba aba bagore babigizemo uruhare nubwo turirimbana ariko turubahana.”
Uretse itsinda The sisters, biteganyijwe ko abandi bazatarama muri icyo gitaramo barimo Liliane Kabaganza wamenyekanye muri kolari zitandukanye, akaba asigaye aba muri Kenya, ndetse na Dj Spin uzwi cyane mu gucuranga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Biteganyijwe ko igitaramo cyo kumurika Album Respect kizaba tariki 31 Werurwe 2024, kikazabera i Nyarutarama. Respect ni Album igizwe n’indirimbo 15, ikaba ari iya 9 umuhanzi Tonzi agiye gushyira ahagaragara.

