IMF yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyari zisaga 200 FRW

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IFM) cyageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 165.5 y’Amadolari ya Amerika (Asaga miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda).

Iyi nguzanyo ije nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’imapande zombi mu byumweru Bibiri bishize.

Ruben Atoyan, Umuyobozi wa IMF mu Rwanda, yavuze ko IMF ishyigikiye imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu bikorwa gahunda yo kuvugurura ubukungu.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse cyane nubwo habayeho ibibazo biterwa nimihindagurikire y’ikirere.

Ashimira IMF yakomeje gutera inkunga binyuze muri gahunda ya PCI, RSF, na SCF.

Ati: “Tuzakomeza gufatanya cyane na IMF kugira ngo ubukungu bwacu bucungwe neza.”

Mu byumweru bibiri bishize IMF yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, aho IMF yagaragaje ko u Rwanda rwazamutse cyane mu bukungu mu 2023 biturutse kuri serivisi, ubwubatsi, ndetse no kongera umusaruro w’ibihingwa by’ibiribwa mu gice cya nyuma cy’umwaka.

U Rwanda ruteganya kugera kuri miliyoni 76.6 z’amadolari y’Amerika binyuze mu kigo gishinzwe guhangana n’iterambere rirambye (RSF) na miliyoni 88.9 z’amadolari y’Amerika binyuze mu kigo cy’inguzanyo (SCF).

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE