Imbere y’Akanama ka Loni, u Rwanda rwanenze MONUSCO yananiwe inshingano

Guverinoma y’u Rwanda yanenze ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zananiwe kubusohoza.
Imbere y’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko aho gusohoza ubutumwa MONUSCO yifatanye n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage.
Yabigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe 2025, ubwo yagarukaga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Amb Nduhungirehe yagaragaje ko mu myaka 25 ishize ingabo za Loni ziri muri RDC zakomeje kurebera ubwicanyi buhakorerwa.
Yongeyeho ati: “MONUSCO yananiwe inshingano twari tuyitezeho mu myaka isaga 25 ishize iri mu butumwa. Harimo gusenya imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR w’abajenosideri, ukaba umaze imyaka isaga 30 ukorera mu Burasirazuba bwa RDC ntawe iwuryoza ibyo ukora.”
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahamije ko amahoro adashoboka mu gihe ibyo bibazo byose biteza umutekano muke bidakemuwe biherewe mu mizi.
Ati: “Njyewe ubwo nari mu nama nk’iyi tariki ya 28 Werurwe 2013, ubwo hafatwaga umwanzuro wa 2098 wo kohereza ingabo zo gufasha mu butumwa bw’amahoro, za FIB muri MONUSCO. Izo ngabo zari zifite ubutumwa bwihariye bwo gusenya imitwe yose yitwaje intwaro harimo n’uwa FDLR.”
Yongeyeho ati: “Nyamara umutwe warashweho by’umwihariko ni uwa M23, MONUSCO na FIB banze gusenya FDLR yari ikomeje guteza umutekano muke muri RDC kugeza n’ubu mu 2025”.
Amb Nduhungirehe yibukije ko mu mwaka wa 2003, Loni yafashe imyanzuro 20 igamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Yavuze kandi ko hayanzwe n’akayabo k’amadolari menshi kuri izo ngabo ziswe ko zagiye kugarura amahoro muri ako gace, ariko ngo byose ntacyo byatanze.
Ati: “Icyabivuyemo ni uko abasivili b’Abanyakongo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwibasirwa, bakorerwa ivangura, bagakomeza kumeneshwa.”
Yunzemo ati: “Mu kwezi k’Ukwakira 2023, mu cyaro cyo muri Masisi ingo zituwe zigera kuri 300 z’Abanyekongo b’Abatutsi zatwitswe n’inyeshyamba zifashwa na Guverinoma ya Congo”.
Yavuze ko ubu Abanyamulenge bo muri Minembwe muri RDC bakomeje kuraswaho n’ingabo za Congo zikoresheje ibisasu bya rutura biraswa n’utudege tutagira abapilote, nyamara hari ingabo za MONUSCO zirebera bikorwa.
U Rwanda rushyigikiye ubutumwa bwa Loni bujyana no kubazwa inshingano
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kibarizwa muri Loni, rushyigikiye ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano aho byabuze, ari na yo mpamvu rukomeza kwita ku kubazwa inshingano kw’aboherejwe muri ubwo butumwa.
Yibukije ko amakimbirane ari mu Burasirazubwa bwa Congo atatangijwe n’u Rwanda, ariko rukaba rukomeje kwikorezwa umutwaro w’ingaruka zayo.
Yagize ati: “Ababigiramo uruhare bose batumye RDC yihunza inshingano.
Yavuze ko umuzi w’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ushingiye by’umwihariko ku kurebera umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ukaba ukomeje ubwicanyi bushingiye ku moko, gushyira abana mu gisirikare no guteza umutekano muke mu Rwanda no muri RDC.
Ati: “Ikibabaje ni uko umuryango mpuzamahanga ukomeje kurebera uwo mutwe.”
Yavuze ko abaheruka gufatwa barimo n’abasirikare bakuru, bari muri uwo mutwe bakanashyikirizwa u Rwanda batanze ubuhamya ko Guverinoma ya RDC, FDLR yiyavanze mu gisirikare cy’Igihugu.
Ati: “Kinshasa ibaha intwaro, ikabaha amafaranga yo gukoresha, n’urubuga rwo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yavuze ko ugutotezwa kw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kwatangiye mu gihe cy’ubukoloni, kwiganje mu Ntara za Kivu z’Amajyaruguru n’Amajyepfo zo mu Burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko kubavangura, kabatoteza no kubica bikomeje kwiyongera muri RDC, byatumye ababarirwa mu bihumbi n’ibihumbi bahungira mu Rwanda, muri Uganda no mu bindi bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ati: “Abo bamaze imyaka myinshi baba mu nkambi z’impunzi, bahora bategereje gusubira iwabo”.
Yavuze ko kuba u Rwanda rukomeza kwegekwaho ibibazo byo mu Burasiraba bwa RDC bidasobanutse.
Ati: “U Rwanda icyo rwakoze ni ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi kandi ntituzabitezukaho, kugeza igihe habonekeye umutekano urambye ku mupaka uduhuza na RDC”.
Yunzemo ati: “Ikibazo cy’ingabo za MUNUSCO gikomeza guteza ibibazo, nkuko byagiye bigaragara muri raporo twakiriye.”
Ibivugwa na MONUSCO biba bihabanye n’ukuri
Yavuze ko ibigaragazwa na MONUSCO muri RDC akenshi biba bihabanye n’ukuri, aho usanga birengagiza ibibazo bitezwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, CODECO n’uwa FDLR ufashwa na Guverinoma ya RDC, ahubwo ugasanga babitwerera abandi.
Ati: “Akenshi aya maraporo aba abogambye kandi ntatange amakuru nyayo ku bibera hariya muri kariya gace.”
Nduhungirehe yavuze ko kuva intambara ya M23 na FARDC yongera kwaduka, guhera mu Kwakira 2021, ingabo za MONUSCO zananiwe kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati: “Icyo kwamagana ni uko MONUSCO yakomeje gutera inkunga ihuriro ry’ingabo zifatanya na Leta ya Congo, ndetse ikanagaragara n’aho zikora ibyaha muri iyo mirwano aho yifatanye n’imitwe ubundi yashyiriweho kurwanya.”
Yunzemo ati: “Hari abacanshuro b’Abanyaburayi, boherejweyo binyuranyije n’umwanzuro wa Loni wa 2098, bagafasha ingabo za Congo na MONUSCO”.
Yibukije ko u Rwanda rwakomeje kwamagana ibyo bikorwa mu kanama ka Loni ariko ntibikemurwe.
Yavuze nubwo MONUSCO iyobowe na Bintu Keita ikomeje kwirengagiza ikibazo cy’Abanyekongo b’abasivili, abagera ku 3 000 bakomerekeye mu mirwano yabaye nyuma y’aho M23 yari imaze gufata Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025.
Yagize ati: “Nubwo iyo mibare yagaragajwe n’abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bahigereye, Guverinoma ya Congo yakomeje kuyirengagiza ahubwo ikomeje gusabira u Rwanda ibihano nk’uko mwabyumvise uyihagarariye abivuga.”
Amb Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rufite icyezere ko MONUSCO izahindura imikorere, igashyira imbere gutabara abasivili, no gufatanya n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, kandi igashyigikira icyemezo cy’imiryango y’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) cyo gushyigikira inzira y’ibiganiro mu gukemura ibibazo by’umutekano muri RDC.
Yibukije ko u Rwanda rushyigikiye ko M23 yiyemeje kuva mu mu gace ka Walikare yari yarafashe ndetse no kuba n’ingabo za Congo n’imitwe ya Wazalendo yaremeye kurekera kugaba ibitero.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu myaka 31 ishize u Rwanda rwimakaje amahoro n’umutekano no guharanira iterambere, kandi rukaba ari na byo rwifuriza ibindi bihugu.
Yemeje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere ruherereyemo n’ahandi hose ruzitabazwa.