Imbere ya Perezida Kagame Amavubi yanganyije na Nigeria ubusa ku busa

Imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yanganyije na Nigeria ubusa ku busa, mu mukino wa kabiri wo mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, ubera kuri Sitade Amahoro yari yuzuye abafana cyane ko kwinjira byari ubuntu ahasazwe.
Wari umukino wa mbere Amavubi akiniye muri Sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa ikajya ku rwego rwo kwakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza.
Amavubi yaherukaga gukinira muri Sitade Amahoro tariki 04 Kamana 2016,mu mukino w’amarushanwa ikina na Mozambique, icyo gihe Amavubi yatsinzwe ibitego 3-2.
Wari umukino wa mbere w’Umupira w’Amaguru Perezida Paul Kagame akurikiye muri Sitade nyuma y’imyaka umunani, kuko yaherukaga kureba umukino w’Amavubi mu 2016 muri CHAN yabereye i Kigali. Icyo gihe Amavubi yatsinze Cote d’Ivoire igitego 1-0 mu mukino ufungura irushanwa.
Mu mukino wo kuri uyu wa Kabiri wahuje u Rwanda na Nigeria, amakipe yatangiye yigana nta kipe yataka indi.
Ku munota wa 14, Nigeria yashoboraga kubona igitego ku mupira Samuel Chukwueze winjiranye Victor Boniface, yitereye ishoti rikurwamo na Ntwari Fiacre mbere y’uko umupira umugarukira uvuye ku kirenge cya Bonheur Mugisha.
Ku munota wa 22, Nigeria yabonye igitego cyatsinzwe na Ademola Lookman ku mupira muremure warenguwe mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi agaragaza ko Oluwafisayo yakiniye nabi Manzi Thierry.
Kugeza ku munota wa 30, Amavubi yakomeje kungorwa no kwegera izamu rya Nigeria.
Ku munota wa 37, Victor Boniface wa Nigeria yashoboraga gufungura amazamu ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina, ateye umupira urenga Ntwari ukubita umutambiko widunda imbere y’umurongo mbere y’uko usanga Lookman washyizeho umutwe, Niyomugabo Claude agakiza izamu.
Ku munota wa 44, Amavubi yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku mupira Nshuti Innocent yatinze guha Muhire Kevin wari wenyine, ndetse aho guhereza Kwizera Jojea, ahitamo gutera ishoti rijya hanze y’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganyije ubusa ku busa
Mu gice cya kabiri, ikipe y’igihugu ya Nigeria yatangiranye impinduka, Victor Osimhen na Moses Simon basimbura Victor Boniface na Samuel Chukwueze.
Muri iki gice Nigeria yakomeje kwiharira umupira cyane irusha cyane Amavubi mu kibuga hagati.
Ku munota wa 53 Nigeria yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira Simon Moses yahawe ari mu rubuga rw’amahina, ashatse kuwutera mu izamu, Ntwari Fiacre asohoka neza awushyira muri koruneri itagize ikivamo.
Ku munota wa 61, umutoza w’Amavubi yakoze impinduka, Mugisha Gilbert asimburwa na Samuel Gueulette Leopold Marie.
Ku munota wa 68, Amavubi yabonye andi mahirwe yo gutsinda igitego ku mupira Niyomugabo yahaye Muhire Kevin na we akinana na Kwizera Jojea, ariko uyu wa nyuma wari uhanzwe amaso atera umupira ku ruhande.
Ku munota wa 74, Nigeria yongeye izamu ry’Amavubi ku mupira Onyemaechi Bruno yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga Victor Osimhen wateye ishoti ryo hasi, rifatwa neza na Ntwari Fiacre.
Iminota 10 ya nyuma yihariwe na Nigeria yasatiraga cyane ariko ba myugariro b’u Rwanda n’umunyezamu Ntwari bakomeza kuba ibamba.
Ku munota wa 86, Ntwali Fiarce yongeye gutabara u Rwanda ku mupira Osimhen yateye umutwe wanze, umupira usanga Lookman uteye ishoti ryo hasi, umupira usanga umunyezamu w’Amavubi ari maso.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu mukino wa kabiri wo mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika CAN 2025.
U Rwanda rwahise rugira amanota abiri, rukurikiye Nigeria ifite amanota ane mu mikino ibiri.
Undi mukino wo muri iri tsinda urahuza Benin na Libya kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro.
Abakinnyi 11 babajemo ku mpande zombi:
U Rwanda: Ntwali Fiarce, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Thierry Manzi, Mutsinzi Ange, Mugisha Bonheur, Djihad Bizimana, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Jojea Kwizera na Nshuti Innocent.
Nigeria: Stanley Nwabali, William Troost- Ekong (C), Ola Aina, Semi Ajayi, Bruno Onyemaechi, Calvin Bassey, Wilfred Ndidi, Fisayo Dele-Bashiru, Ademola Lookman, Samuel Chukwueze na Victor Boniface.









