Imbamutima z’ababyeyi baruhuwe kuvuza impinja hanze y’Akarere ka Gisagara

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ababyeyi bo mu Karere ka Gisagara barashimira inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje kubegereza serivisi zatumaga barenga Akarere kabo bajya kurishaka mu tundi Turere, by’umwihariko izirebana no kwita ndetse no kuvura impinja zavukanye ibibazo.

Ababyeyi bavuganye n’Imvaho Nshya bagaragaje uburyo banyuzwe no kwegerezwa servisi zo kwita ku bana bakivuka mu Bitaro by’Akarere bya Kibirizi, nyuma yo kwagurirwa inyubako ndetse hakanashyirwami ibikoresho byose bikenewe mu gutanga serivisi zinoze.

Ni igikorwa ibi bitaro byakorewe ku bufatanye bwa Leta y’uRwanda n’ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel), mu mushinga wacyo wa ‘Barame’.

Ababyeyi bavuga ko mbere yo kwegerezwa izo serivisi umubyayi wabaga afite umwana wavukanye ibibazo, ahafi byamusabaga kuvuriza uwo mwana ni mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare ( CHUB) biherereye mu Karere ka Huye.

Ibyo byagiranga ingaruka nyinshi kuko ababyeyi benshi baburaga ubushobozi bwo kuhagera n’ababonye ubwo bushobozi bakagorwa n’imihanda igoranye maze bamwe mu bana bakabura ubuzima bataragerayo.

Ababyeyi bagaragaje ubuzima bugoye babagamo mbere y’uko inzu y’ababyeyi y’Ibitari bya Kibirizi yagurwa ndetse ikanashyirwamo ibikoresho bigezweho byo kwita ku bana bavukanye ibibazo.  

Komezusenge Salume wo mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Gisagara, ni umwe mu babyeyi babyariye ku Bitaro bya Kibirizi ndetse umwana we avukana ikibazo cyo kutonka.

Avuga ko yiruhukije ubwo yumvaga ko yitabwaho we n’umwana we batavuye mu Bitaro bya Kibirizi, kuko mbere umubyeyi wabyaraga umwana ufite ikibazo yahitaga yoherezwa ahandi.

Ati: “Nagize ikibazo cyo gutungurwa n’ibimenyetso byo gufatwa n’inda, njya ku Kigo Nderabuzima cya Rwamiko, banyohereza hano. Naraje bahita bantabara, banshisha mu byuma bareba uko umwana ameze mu nda bamunteruramo, agira ikibazo cyo kutonka, baramukurikirana bihagije ubu yatangiye konka.”

Yarakomeje ashimira abaganga uburyo bamufashije n’umwana we, ati “ Iyo hataba ibikoresho bifite ingufu mpamya ko bari kunyohereza kure bikangora. Kuko ubwa mbere mpabyarira nta bikoresho nk’ibi byahabaga byasabaga ko baduha taransiferi tugahangayika cyane.”

Yaboneyeho no gushimira Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo babegereje izo serivisi z’ingenzi ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Mukundwa Yvette ushinzwe ibikorwa by’abaforomo n’ababyaza mu Bitaro bya Kibirizi, avuga ko mbere yo kwagurirwa iyi nyubako, gushyirirwamo ibikoresho bigezweho bifasha impinja zavukanye ibibazo no guhugurirwa abakozi, imfu z’ababyeyi n’abana zagabanyutse cyane muri ako Karere.

Ati: “Imfu z’abana zari kuri 15% ubu turi ku 9,4%. Byaragabanyutse cyane mu gihe cy’imyaka mike  ishize tubonye iyi nzu yagutse n’ibikoresho bigezweho bidufasha.”

Avuga ko mu bibazo bindi bagiraga harimo abana bavukaga bananiwe cyane bikagorana kubitaho, bamwe bagapfa, ingaruka zikanagera ku babyeyi.

Anavuga ko n’ibibazo by’ababyeyi babyaraga babazwe byari hejuru ubu bikaba byaragabanyutse cyane.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dusabe Denise, ashimira Leta yafatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Enabel) mu guhindura imibereho y’ababyeyi bo mu Karere ka Gisagara.

Ati: “Ibyakozwe byaradufashije cyane, cyane cyane muri gahunda ya Leta yo kugabanya imfu z’abana bapfa bavuka. Ku Bitaro by’Akarere bya Kibirizi batwubakiye aho dufashiriza abana bavutse batujuje ibiro cyangwa bavukanye ibindi bibazo.”

Yavuze ko iyo ari serivisi bari bakeneye cyane nk’ibitaro by’Akarere, ubu ikaba ikora neza mu kugabanya imfu z’abana batarengeje imyaka itanu.

Yasabye abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe akomeye babonye, basigasira ibyo bikoresho bahawe, bakumva ko ari bo mbere na mbere byaziye, kuko ibi ari ibikorwa by’agaciro gakomeye cyane ku karere kose,igihugu n’isi muri rusange.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buvuga ko u Rwanda rwari rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ruzagabanya imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu kugera nibura kuri 35% ndetse n’imfu z’impinja zzikivuka zikaba zageze munsi ya 15.2%.

Iyi ni imwe mu mashini ibi bitaro byahawe ifasha impinja zavukanye ibibazo
Mukundwa Yvette ushinzwe ibikorwa by’abaforomo n’ababyaza ku Bitaro bya Kibirizi avuga ko imfu z’impinja zikivuka zagabanyutse cyane
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Dénise ashimira Leta na Enabel ubufasha bukomeye babahaye
Ibitaro by’Akarere ka Gisagara
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE