Imbamutima za Mukadusabe wasohotse mu bushomeri abikesheje gusudira

Mukadusabe Bellancile utuye mu Mudugudu w’Agasharu, mu Kagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, yishimira ko yageze ku nzozi ze akava mu bushomeri binyuze mu mwuga wo gusudira.
Nubwo yabanje guhura n’inzitizi zishingiye ku myumvire ya bamwe y’uko nta mugore wakora umurimo wo gusudira, ariko ntibyamuciye intege kuko yari afite intego yihaye.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Mukadusabe yavuze ko nyuma yo kurangiza kwiga amashuri yisumbuye yakomeje muri Kaminuza mu Ishami ry’Icungamutungo, arangije kwiga ntiyabonye akazi nk’uko yabitekereza.
Yavuze ko yamaze igihe kitari gito ashakisha akazi kajyanye n’ibyo yize ariko ntiyakabona.
Ati: “ Gusa nabonye ikiraka ariko cyari icy’amezi make, nyuma yaho nta kindi nigeze mbona “.
Nk’uko yakomeje abivuga, yaje kumva umushinga urihira abadafite akazi kugira ngo bige imyuga ibafasha kwihangira umurimo, afata iya mbere ajya kuyiga.
Yagize ati: “Hari hari imyuga myinshi; hari gusudira, guhingisha imashini, iby’amashanyarazi no guteka. Numvaga ibyo bindi byose ntabijyamo, numva ibyangirira akamaro ari ugusudira, ni ibintu bitinywa n’abantu benshi b’igitsina gore”.
Mukadusabe yakomeje avuga ko yabyize abikunze, ahita asaba no kujya muri koparative y’abakora umwuga wo gusudira. Ati: “Bari abagabo 51 njye ndi umugore wa 52. Nta bwo byari byoroshye!”
Agaragaza ko ikitari cyoroshye ari uko yisanze ari we mugore wenyine uri muri iyo koperative, ikindi cyari uguhangana n’imyumvire ya bamwe yo kumva ko umwuga yari ahisemo atari uw’umuntu urangije kaminuza.
Ati: ” Kubijyamo warize Kaminuza bumvaga ko ari ikintu kidashoboka! Ariko umuhate nari mfite wo kudacika intege narakomeje, rimwe na rimwe bamwe bakanga kumpa akazi bakavuga bati mbese uyu mugore …”

Kudacika intege kwe kwatumye abona ibiraka bimuhesha ibindi. Yakomeje agira ati: “Hari nk’aho nagiye gukora muri sitade barambwira bati ubundi ibi urabikora nti yego, ngo ngaho genda udutyarize ziriya ferabeto bagiye gukoresha bamena beto, ibyo narabikoze bampa akazi ku buryo hari abakozi bahinduranyaga abandi bakabirukana bitewe n’uko nta musaruro batanze ariko njye nahakoze kugeza sitade isa nk’aho irangiye, mbona n’ikindi kiraka kirenze icyo nakoraga nka nyakabyizi”.
Uyu mubyeyi ufite abana batatu, ashimira umugabo we wamushyigikiye muri urwo rugendo.
Ati: “…nkagira umuterankunga w’umugabo ndamushimira, akambwira ati igihe cyose watangiye ikintu ntugatsindwe. Ni we wampaye igishoro cy’imashini ebyiri ataretse n’izindi nshingano zo mu rugo kuko ni we wakoraga wenyine njye nari umushomeri”.
Mukadusabe akomeza avuga ko urwego agezeho ubu ari uko abona abakiliya kandi uwo akoreye amurangira n’abandi ku buryo atajya abura akazi.
Amaze imyaka ine akora uyu mwuga, avuga ko yavuye mu cyiciro cya bamwe mu bagore bategereza gusaba abagabo babo buri kintu cyose, kandi yatinyutse guhatana n’abagabo mu mirimo yakunze gufatwa nk’iy’abagabo gusa.
Ati: ” Icya mbere naritinyutse n’abandi babibona baritinyuka n’ubwo wenda batabikora ariko barabikunda, ikindi cya kabiri guhera ku mboga kugera no ku myenda nabisabaga umugabo, ariko ubu ntamenya uko byagenze, n’iyo namutanze kubona amafaranga yo kwishyurira abana amashuri nta bwo nirirwa mubaza ngo tubikore gute? Ndayishyura nkamubwira ngo nakunganiye”.
Gusa ngo aracyafite imbogamizi z’uko hari ibikoresho bimwe na bimwe byifashishwa muri uyu murimo akora atarabasha kubona birimo nk’ibikoreshwa mu gucukura muri beto.
Izindi zijyanye no kugeza ibikoresho aho agiye gukorera kuko bikimuhenda bitewe n’uburemere bw’imashini akoresha, mu zo afite harimo iyo avuga ko ipima ibiro 40 n’ifite ibiro 8.
Ati: “Iyo nteze umumotari, ahantu yari kunsha amafaranga 500, ansha ibihumbi 2”.
Mukadusabe yifuza kubona utumashini duto ashobora gutwara mu gikapu. Ati: ” Nizera ko nkorewe ubuvugizi na byo nabigeraho”.
Ubu bumenyi yungutse ntiyabwihereranye
Mukadusabe yatangiye gutinyura abandi kuko yatoje abakobwa 19 bahurijwe hamwe n’umwe mu mishinga nterankunga, harimo n’abo aha akazi akabahemba.
Ati: “Nagize amahirwe mbona abana ndabibasobanurira barabyumva, barabikunda, ubu ni bo mpa akazi, ni bo dukorana. Abatubonye bakabona ubutwari n’ubushake dufite; ntabwo tujya tubura akazi”.
Mukadusabe Bellancile asaba abagore n’abakobwa gutinyuka bakiha intego zo gukora kandi bakagira icyo bageraho, bakumva ko babasha guhatana ku isoko ry’umurimo.
Ati: “… atagendeye kuvuga ngo ndi umukobwa, ngo se abantu baravuga gute? Ahubwo agashingira ku cyo yifuza kugeraho n’icyo yifuza kumenya, ibyo byose akabirenga akagira icyo afasha urugo mu iterambere. Intego yanjye ni ukumva ko icyo umugabo ashoboye nanjye nagishobora mu bijyanye n’imirimo y’amaboko”.
Avuga ko akazi akora kamwinjiriza ifaranga akabasha no kujya aho abandi bari bityo ko nta pfunwe gateye, umugore n’umukobwa bagakora.
Yunzemo ati: ” Nanjye ubu n’ubwo ndi mu gisarubeti cyangwa nambaye ipantalo, iyo igihe cyo guseruka kigeze nanjye ndaseruka mu bandi babyeyi[…]. Ni akazi nk’akandi nk’uko umwe ava mu murima undi akava kwigisha mukagira aho muhurira n’ubundi buzima busanzwe tukabujyamo, tukabubamo ariko bidakuyeho ko icyo ushoboye gukora wagikora”.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko ubufatanye bw’umugore n’umugabo mu mirimo yose igamije guteza imbere urugo bugira uruhare rukomeye mu kuzamura umuryango n’Igihugu muri rusange. Iyo ubwo bufatanye bubuze biba ari icyonnyi ku muryango kuko usanga umugore aheranwa n’imirimo yo mu rugo idahemberwa (imirimo yahoze yitwa ko ari iy’umugore muri sosiyete nyarwanda) bigatuma atabona umwanya wo gukora iyinjiza amafaranga.
