Imbamutima za Manishimwe Djabel wongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Djabel Manishimwe ukina mu kibuga asatira, yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kongera guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’umwaka umwe n’igice.

Ubwo Adel Amrouche yahamagaraga abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri ya Nigeria na Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, hagaragayemo Manishimwe Djabel ukinira Naft Al-Wasat Sports Club yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

Aganira n’urubuga rwa YouTube rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Djabel yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu mavubi. 

Ati:  “Muri rusange n’ibintu byashimishije, umukinnyi uwa ari we wese abayifuza kuba yahagararira igihugu cye mu marushanwa mpuzamahanga. Kugaruka mu ikipe y’igihugu n’ibintu nakiriye neza muri rusange’’

Abajijwe uko yasanze bagenzi be nyuma y’umwaka n’igice adahamagarwa Djabel yavuze ko kuri iyi nshuro yishimira ko abakinnyi bose bashyize hamwe bitandakanye n’igihe yaherukaga mu Mavubi.

Ati: “Ubwo naherukaga abakinnyi benshi baracyahari nubwo hari n’abandi biyongereyemo ariko hari ikintu cyiza baremye ndi kubona basigaye barabaye umuryango n’icyo kintu mbona cyahindutse mu bakinnyi’. 

Djabel w’imyaka 27 yashimangiye ko yiteguye gufasha bagenzi be kwitwara neza mu mikino ibiri ikomeye bagiye gukina.

Ati: “Ni yo mpamvu umutoza yampamagaye niduhuriza hamwe na bangenzi banjye hari byinshi dushobora kugeraho muri iyi mikino ibiri.”

Djabel Manishimwe na bagenzi be bakomeje imyitozo yitegura umukino wa Nigiera, uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.

U Rwanda ruyoboye itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’amanota arindwi mu gihe Nigeria ifite amanota atatu yakuye mu mikino itatu yanganyije.

Manishimwe Djabel yavuze ko yashyimiye kongera guhamagarwa mu Mavubi
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE