Imbamutima za Dj Ira, Perezida Kagame yemereye ubwenegihugu bw’u Rwanda

Iradukunda Grace Divine wamamaye cyane nka DJ Ira, wari usanganywe ubwenegihugu bw’u Burundi, avuga ko yishimiye cyane kuba Leta y’u Rwanda yamwemereye ubwenegihigu bakanagarekaho kumwihamagarira kugira ngo ibisabwa bikorwe abubone.
Ni nyuma y’iminsi ibiri gusa, uyu mukobwa asabye Umukuru w’Igihugu ubwenegihugu bw’u Rwanda ubwo Abanyarwanda batandukanye bari bahuriye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri BK Arena.
Ni muri gahunda yo kwegera abaturage Perezida Kagame asanzwe agira yo kwegera no kuganira n’abaturage uyu mukobwa yamusabye ko yahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Mu kiganiro cyihariye DJ Ira yagiranye n’Imvaho Nshya yayitangarije ko intambwe yatewe igeze nibura kuri 80% kugira ngo abubone.
Yagize ati: “Kugeza ubu ndacyari gukora ibisabwa mbifashijwemo n’inzego zibishinzwe, kubera ko ejo nagiye kuri Migration bampaye seritifika (Certificate) ndibujyane ku kigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) uyu munsi, uyu munsi ndajya kwifotoza hanyuma bazampe umunsi wo kuzajya kuyifata, kugeza ubu hamaze gukorwa nibura 80% by’ibikenewe.”
Agaruka ku marangamutima atewe no kuba ikifuzo cye gishyizwe mu bikorwa mu minsi mike cyane uyu mukobwa yavuze ko ibyishimo bye biri hejuru cyane.
Akomeza agira ati: “Ndishimye cyane nkuko nabivuze na mbere nabanje gushima uburyo abanyamahanga na bo bahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi, nejo bampamagaye ntarabyakira neza hiyongeraho n’ibyo byishimo by’uko aribo banyihamagariye muri make ibyishimo byange biri hejuru cyane.”
Uyu mukobwa asabwe kugereranya itangwa rya Serivisi mu Rwanda n’ibindi bihugu byumwihariko mu Burundi avuga ko ntaho bihuriye kuko ngo nkugeza ubu abayeho yishimye nta kibazo afite kandi no mu bindi yakeneye igihe cyose ntaho yabangamiwe kubera atari umwenegihugu.
Mu butumwa yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Dj Ira yagaragaje ko yatunguwe n’urukundo yakiranywe ageze ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kandi bakamufasha atarashira amasaha 24 abyemerewe n’umukuru w’Igihugu ati “uwasaba ya Saba PK”.
Ubusanzwe ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka k’ugushyingiranwa, mu gihe hari n’ubuturuka k’ukugirwa Umunyarwanda n’ibindi.
