Imbamutima za Ariel Wayz nyuma yo kumurika Alubumu “Hear To Stay”

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe mu Rwanda Ariel Wayz yatangaje ko kubona Album ye ya mbere hanze ari inzozi yakabije, ashimira abamufashije mu rugendo rwo kuyitunganya.

Ni nyuma y’uko yamuritse Album yise ‘Hear To Stay’ mu gitaramo cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga tariki 8 Werurwe 2025, ibyo afata nko gutera ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri, bitewe no kuba yarayimuritse ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Ariel Wayz, yatangaje ko kumurika Album ye ya mbere ari ugukabya inzozi.

Yagize ati: “Inzozi zabaye impamo, kubona album yanjye ya mbere yagiye hanze. Ni urugendo ntangiye bushya, meze nk’uvutse bwa kabiri, ubu mfite imbaraga zidasanzwe.”

Agaruka ku gisobanuro cy’umugoroba yamuritsemo Alubumu, uyu muhanzi avuga ko byari ibihe bitamworoheye ariko byamushimishije.

Yagize ati: “Uriya mugoroba ntusanzwe kuri jye, ubwo namurikaga album yanjye ya mbere, ni ibihe byansabye byinshi ariko byaranshimishije kuko narize, ngira ibihe byo kwishima. Iyi ni alubumu ya mbere, ndabasaba kuza mu nganzo yanjye, tukajyanamo. Bizaba ari iby’agaciro.”

Ariel Wayz, ashimira cyane abamubaye hafi kuva atangiye umuziki kugeza igihe ageze ku nzozi ze zo guha abakunzi be ibihangano bye bigizwe na Album ‘Hear To Say’ iriho indirimbo 12 zirimo 3 yafatanyijemo n’abandi bahanzi, zirimo ‘3 in the morning’ yakoranye na Kent Larkin, ‘Urihe’ yahuriyemo na Kivumbi King na ‘Feel it’ ari kumwe na Angel Mutoni.

Album ‘Hear to Say’ ishobora kuboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho imiziki, igitaramo cyo kuyimurika gishobora gukomeza kurebwa unyuze kuri murandasi bakishyura amafaranga 1000.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE