Imbabazi usarura akayabo mu korora ibinyamushongo yorora n’amasazi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Eng. Imbabazi Dominique Savio wo mu Murenge wa Nkotsi mu  Karere ka Musanze worora ubwoko bw’ibinyamushongo (ibinyamujonjorerwa) biribwa n’abantu ndetse n’utundi dusimba n’utunyabuzima duto, arakangurira urubyiruko kwihangira umurimo ruhanga udushya mu bworozi, rukabyaza umusaruro amahirwe ahari.

Mu kiganiro n’Imvaho yagize ati: “Reka nibwirire urubyiruko, turimo kurangiza amashuri turi benshi tukajya gushaka akazi ko mu biro, ni byiza ku wagize amahirwe akakabona, ariko twanareba no muri ubu bworozi mbamo; udusimba turimo amahirwe menshi cyane yo gutanga akazi. Iyo ugiye muri raporo za FAO (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa) ni yo soko y’ibiryo mu gihe kizaza kuko inka zabaye nkeya, ingurube zabaye nkeya, kororoka kwaragabanutse ariko udusimba turikuba; ku munsi ushobora kubona miliyoni yatwo”.

Nk’uko yabitangaje, ubu bworozi ntibugoye kuko budasaba ibintu byinshi kandi bushobora kuba igisubizo ku kibazo cy’imirire mibi n’ubukene mu gihe ari udusimba turibwa n’abasirimu.

Ati: “Udusimba turadukeneye mu buzima bwacu bwa buri munsi, ariko usanga imiturire n’imihingire ya muntu igenda yangiza aho utwo dusimba tuba, ni yo mpamvu na two tugomba kutwororora kugira ngo tuturinde kuko turamutse tubuze natwe nta bwo twabaho.  Urugero nk’iminyorogoto ni yo idufasha mu kubyaza ibishingwe mo imborera”.

Binyuze muri kompanyi yashinze yitwa Golden Insect Ltd, Eng Imbabazi yorora n’amasazi y’umukara yifashishwa mu gukora ibiryo by’amatungo, iminyorogoto itukura ikora ifumbire y’imborera n’utundi dusimba.

Avuga ko uyu mushinga yawutangije ashingiye ku gitabo yanditse arangije kaminuza i Busogo, agaragaza uburyo iminyorogoto yafasha abahinzi kubona  ifumbire y’imborera bakagabanya gukoresha iy’imvaruganda, bifashishije ibishingwe bafite mu rugo bigatunganywa neza bikongera umusaruro.

Eng. Imbabazi Dominique Xavio

Yagize ati: “ Natangiye norora iminyorogoto nyuma nsanga hari n’utudi dusimba duto umuntu ashobora kubyaza umusaruro, ngera no kuri ariya masazi n’ibinyamushongo, hari n’ibindi ndimo kugerageza kugira ngo ndebe ko na byo nabyorora. Muri rusange buri gasimba kose mbonye hano mu Rwanda kuko nta na kimwe mvana hanze, ngerageza kureba niba umuntu yakorora, wakorora ute? Nikamara kororoka kazamara iki? Kazaribwa ? Kazavamo ibiryo by’amatungo?”

Imbabazi avuga ko uyu mushinga yawutangiye muri 2016, wemerwa mu buryo bw’amategeko muri 2019. Umaze gutanga umusaruro mu rwego rw’iterambere.

Ati:  “Kugira ubucuruzi ufite n’abakozi uhemba nawe ukabasha kwitunga, ukabasha gutunga umuryango, ukishyura umusoro, ubwo bucuruzi buba bumeze neza”.

Yagarutse ku bworozi bw’ibinyamushongo avuga ko n’ubwo isoko ryabyo ritaraba rinini  mu Rwanda, ariko  abantu ku giti cyabo mu ngo bagenda bitabira kubigura.

Ati: “Hari ushobora kumva ko ari abanyamahanga babigura, ni Abanyarwanda rwose barabirya,  hari abakunda inyama itagira ibinure”.

Imbabazi yagaragaje ko ubumenyi bwo kubyorora yatangiye kubusangiza n’abandi. Ati: “Mfite abamaze kwihugura muri ubu bworozi bw’ibinyamushongo, bamaze kuba batanu.”

Yasobanuye ko ibinyamushongo ari udusimba dukura gahoro gahoro ariko twororoka cyane kandi twororerwa mu butaka kuko ari ho twibera. 

Bigaburirwa  imboga n’ imbuto mbisi,  ibinyampeke, bikanywa  n’amata. Bitera amagi 400 ku mwaka. Ku birebana n’imikurire, kimwe kiyongeraho amagarama umunani ku munsi, ikinini kigeze ku rwego rwo kuribwa kiba gifite nibura amagarama ari hagati ya 300 na 500 bitewe n’uburyo wacyoroye. Ikilo cyabyo kigura amafaranga y’u Rwamda ibihumbi 3.

Uretse kuribwa, ururenda rw’ibinyamushongo ruvamo amavuta yo kwisiga.  Ati: “Mu Rwanda ayo mavuta aba mu masoko ya kijyambere aranahenda; aya make agura hejuru y’amafaranga ibihumbi 30. Igikonoshwa na cyo kigaburirwa amatungo, gikorwamo imitako n’ amaherena”.

Ku birebana n’amasazi y’umukara, Imbabazi yavuze ko atera amagi akajya mu mwanda, mu bishingwe, akituraga akavamo inyo nyuma y’iminsi 15 zikagaburirwa amatungo (ingurube, amafi n’inkoko) zigasimbura  soya n’indagara kugira ngo bye guhabwa amatungo kandi n’abantu babikeneye, batarabona ibibahagije. Igarama rimwe ry’amasazi rivamo ibilo biri hagati ya 3 na 4 by’inyo.

Ubworozi bw’amasazi y’umukara
Amasazi y’umukara yifashishwa mu gukora ibiryo by’amatungo
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE