Imanishimwe Emmanuel yerekeje AEL Limassol yo muri Cyprus 

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Myugariro w’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel, w’Ikipe y’Igihugu Amavubi wari umaze imyaka itatu muri FAR Rabat (ASFAR) yo mu cyiciro cya Mbere muri Maroc, yerekeje muri AEL Limassol yo mu cyiciro cya Mbere muri Cyprus asinya amasezerano y’imyaka ibiri. 

Ibi byemejwe n’iyi kipe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, binyuze ku mbunga nkoranyambaga zayo. 

Imanishimwe Emmanuel ni umwe mu bakinnyi bafashije AS FAR Rabat kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2022-2023.

Mu mwaka w’imikino wa 2022/23 mu mikino 30 ya Shampiyona ya Maroc, Imanishimwe yakinnyemo imikino 22 yose ndetse abanza mu kibuga. 

Mu mikino yose nta karita itukura yigeze ahabwa, usibye iz’umuhondo ebyiri na zo yabonye mu mikino ibiri gusa.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2023/24 imanishimwe yafashije AS FAR gusozwa ku mwanya wa kabiri muri shampiyona irushanwa inota na Raja Casablanca. 

Imanishimwe Emmanuel yageze muri AS FAR muri Kanama 2021 avuye muri APR FC yari amazemo imyaka itanu icyo gihe yatazweho  agera ku bihumbi 430 by’amadolari y’Amerika  (miliyoni 430 Frw). 

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yazamukiye muri Aspor FC yerekeza muri Rayon Sport akina Imyaka ibiri mbere yo kwerekeza  muri APR FC 2016 yamazemo Imyaka itanu. 

Asanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye guhamagarwamo mu 2016.

AEL Limassol yashinzwe mu kwakira 1930, yasoje Shampiyona ya 2023/24 iri ku mwanya wa Cyenda muri Cyprus  ndetse itozwa n’Umunya Wales Chris Coleman.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE