Imana yongeye gusana u Rwanda yifashishije Abanyarwanda – Mgr Ntihinyurwa (Video)

Musenyeri Ntihinyurwa Thadée uri mu kiruhuko cy’izabukuru, atuye i Jali ku musozi wirengeye Umujyi wa Kigali, ni mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali. Yagiye mu kiruhuko ayobora Arikidiyosezi ya Kigali.
Imvaho Nshya yamusuye mu rugo iwe aho yitabwaho n’Ababikira bo mu Muryango Inshuti z’Abakene, atangaza ko ikiruhuko akirimo neza ndetse ko ari cyiza.
Urebye Musenyeri Ntihinyurwa, ubona ko afite imbaraga nke nk’umusaza cyane ko azuzuza imyaka 82 mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.
Ni umusaza uganira, acishamo agatera n’urwenya kandi mugaseka. Akubwira ko yasoma misa nubwo agorwa no guhagarara.
Musenyeri Ntihinyurwa umwanya abonye asoma ibitabo bivuga ku nyigisho za Kiliziya, ibitabo bivuga inkuru, inkuru zabayeho zaba izo ku miryango ya Kiliziya, zaba izo ku buzima bw’abantu, ibyo kubisoma ni ibintu akunda.
Ikiganiro Musenyeri Ntihinyurwa Thadée yahaye Imvaho Nshya yavuze uko Kiliziya yitwaye nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze guhagarikwa n’Inkotanyi.
Ati: “Hari mu maganya menshi abantu bapfushije, abantu badafite n’aho baba bari ku gasozi, batatanye n’ababo ku basigaye, hari rero mu mubabaro mwishi.”
Byari bigoranye kubona igihugu cyarimo abantu kandi bubatse baturanye hanyuma hagasigara gusa amatongo, abantu barapfuye abandi baratorongeye.
Agira ati: “Imana ni yo igira amaboko yayo, yongeye gusana u Rwanda yifashishije abanyarwanda, ubu ngubu ndibwira ko bigenda bimera neza cyane.”
Kuri we avuga ko abanyarwanda bumvaga umubano n’ubukirisitu bitazagaruka ariko ngo buhoro buhoro byagiye biza.
Ati: “Twabanje kwigisha duhereye ku bakuru, abapadiri n’abakirisitu basanzwe, kwigisha uko abantu bakongera kubana.
Nko mu myaka 3 kuva mu 1996 – 1998 byarashobotse ko abantu bongera guhura noneho bagashobora no kongera kuganira ariko ntibyari byoroshye, hari abavugaga ngo biragoye abandi bati birashoboka bityo bityo.”
Gahunda y’isanamitima avuga ko ari gahunda yagize akamaro cyane kuko ngo abantu barabanje baraganira hifashishijwe amatsinda yaturukaga mu madiyosezi agahurira hamwe i Kigali, noneho basubira iwabo bakegera abantu bakababwira bati ntitugomba guheranwa dore dukwiye kunyura mu biganiro.
Avuga ko aho u Rwanda rugeze abantu badakwiye kwicara ngo badamarare ahubwo ko bakwirinda urugomo, kubeshya n’ibindi.
Ati: “Abantu nibagenda bagaruka ku migenzo ihuza abantu, bazubaka igihugu.”
Ubuzima bwa Musenyeri Ntihinyurwa
Musenyeri Ntihinyurwa Thadée yavukiye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 25 Nzeri 1942.
I Kibeho niho yigiye amashuri abanza, ayisumbuye ayakomereza mu Iseminari nto ya Kabgayi ayarangiriza i Kansi aho yahise akomereza amasomo ye mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda ahabwa Ubusaseridoti tariki 11 Nyakanga 1971.
Mu buzima bwe bw’ishuri yakundaga gukina umupira w’amaguru (Football), aho yakinaga imbere y’izamu.
Nyuma y’igihe gito ahawe Ubusaseridoti, yagiye gukomereza amashuri mu Bubiligi muri Kaminuza ya Louvain-la-Neuve, aho yavanye impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya.
Akiva i Burayi mu 1975, yagizwe igisonga cya Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare, nyuma y’imyaka itarenze ine ahawe ubusaseridoti.
Yatorewe kuba Umwepisikopi wa Diyosezi yari imaze gushingwa ya Cyangugu ku wa 14 Ugushyingo 1981, yimikwa ku mugaragaro tariki ya 24 Mutarama 1982.
Musenyeri Ntihinyurwa yamaze imyaka 16 ari umushumba wa Diosezi ya Cyangugu.
Ku itariki 9 Werurwe 1996 ni ho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali, aho ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru.