Ikoreshwa ry’imwe mu miti riba imvano yo gusamira ku buryo bwo kuboneza urubyaro

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 6, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu babyeyi bagana   gahunda zo kuboneza urubyaro bagaragaza ko hari ubwo basama inda mu buryo butunguranye kandi bari bizeye ko baruboneje, abahanga mu by’ubuzima bakavuga ko hari impamvu zitandukanye zabitera harimo ikoreshwa ry’imiti igabanya imbaraga z’umusemburo.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya batanga ubuhamya bw’ukuntu basamye ntibamenye ibyo ari byo, bakajya bumva impinduka mu mubiri ari nabyo byabaviriyemo kwivuza bazi ko ari uburwayi busanzwe nyuma bagatungurwa basanze batwite.

Bagasaba ko byajya bikorerwa ubugenzuzi bakizera ubu buryo 100%.

Basheja Claudine agaragaza ko yamenye ko atwite inda imaze kugira amezi atandatu, mu gihe yari amaze imyaka itanu aboneza urubyaro akoresha urushinge.

Avuga ko yajyaga abyuka yasuherewe rimwe na rimwe akaruka ariko akagira ngo ni inzoka, akajya agura imiti mu mafarumasi ntibishire nyuma aza kujya kwa muganga nabwo babura indwara arataha.

Yakomeje kumva mu nda bihinduka yumva hameze nk’aho hakinamo umwana ngo  ni bwo yatekereje kwisuzumisha ngo arebe ko yaba atwite.

Yagize ati: “Njye narasamye umwana arinda agira amezi atandatu ntarabimenya.Nabyukaga mu gitondo mfite isereri rimwe na rimwe nkanagaragaza ibimenyetso by’umugore utwite ariko kuko nari naraboneje urubyaro numvaga bitashoboka. Gusa nkajya numva mu nda hari ibintu byirukamo nkagira ngo ni inzoka nyuma ni bwo nagiye kwisuzumisha nsanga ndatwite numva ndumiwe.”

Yongeyeho ko yatashye akabibwira umugabo we kubyumva bikamugora cyane ko bari basigaranye igihe cy’amezi atatu gusa ngo umwana avuke.

Basheja avuga ko atazi impamvu yasamye kandi yarabonezaga urubyaro.

Nshuti Marie Louise na we avuga ko hari mugenzi we basengana wari waboneje urubyaro ariko akaza gutungurwa nuko yaje gusama, amubajije impamvu ngo amubwira ko yasamiye ku miti yo kuboneza urubyaro.

Yagize ati: “Uwo mudamu mugenzi wanjye yatangiye kuboneza urubyaro kubera umugabo we, ariko we yavugaga ko Imana yamubujije agomba kuzabyara kugeza igihe Imana imuhaye uburenganzira bwo kuboneza. Umugabo we rero kuko yakoraga wenyine ni we wamuhatiye kuruboneza nuko bamushyiriramo agapira k’imyaka itanu. Hadashize n’imyaka itatu nagiye kubona mbona aratwite nyuma aza kumbwira ko ntako yakuyemo ahubwo nawe yisanze yasamye.”

Aba babyeyi bavuga ko bajya bumva n’inkuru z’abandi basamye kandi baboneza urubyaro ariko iyo bagiye kwa muganga bababwira ko bijya bibaho, nubwo atari inshuro nyinshi, bagasaba ko byajya bikorerwa ubugenzuzi ntibagwe mu mutego wo kubyara batabiteganyije.

Dr Cyiza François Regis, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), mu kiganiro n’Imvaho Nshya asobanura ko bijya biba ku bantu bake bagasama kandi bari baraboneje urubyaro ariko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo; nko kuba uwo muntu yaba akoresha imiti yica iyo misemburo.

Yagize ati: “Hari kuba umuntu yaba akoresha indi miti ya kizungu nkimwe mu miti y’igicuri, imwe mu miti irwanya virusi itera SIDA, cyangwa imiti ya kinyarwanda ikagabanya imbaraga z’umusemburo.  Impamvu yindi iboneka gake ishobora guturuka ku miterere y’umubiri yihariye aho umuntu umubiri we ushobora guhindura cyangwa gusohora umusemburo mu mubiri vuba ugereranyije n’imikorere y’umubiri isanzwe.”

Yongeyeho ko bishobora no guterwa no kurenza igihe cy’uburyo bwo kuboneza urubyaro kiba cyaragenwe,(urushinge, udupira two mu kuboko cyangwa two mu mura), aho biba byaragenwe igihe runaka ariko hakabaho kukirenza.

RBC igaragaza ko kugeza ubu abageze kuri 58% ku bakoresha uburyo bwa kizungu bwo kuboneza urubyaro (Modern contraception Prevalence rate) bavuye kuri 6% bariho mu mwaka wa 2000.

Ni mu gihe abangana na 70% by’abagore babyarira kwa muganga bataha bamaze gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro, bavuye kuri 17% bariho mu 2018.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 6, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE