Ikoreshwa ry’ifumbire ihuye n’ubutaka ryitezweho kuzamura umusaruro kuri 40%

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse yatangaje ko ikoreshwa ry’ifumbire ijyanye n’imiterere y’ubutaka rizatuma umusaruro wiyongera ku kigero cya 40%.
Ubu butumwa yabutangaje ubwo hatahwaga uruganda ruvanga ifumbire y’imvaruganda rwitwa Rwanda Fertilizer Blending Plant ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera rwuzuye rutwaye miliyari zirenga 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati: “Iyi fumbire ivangirwa mu Rwanda kuko hari ibikoresho fatizo biherwaho bitanga icyizere ko izagura make abantu bakabasha kuyigura ari benshi no kuba bazakoresha ifumbire ijyanye n’ubutaka bigatanga icyizere ko umusaruro uziyongeraho nka 40% ku byo twari dusanzwe dusarura, ibyo bikaba bifite impinduka nyinshi haba ku byo turya mu gihugu no ku byo twohereza hanze ndetse no ku mibereho myiza y’abaturage”.
Umuhango wo gutaha urwo ruganda ku mugaragaro witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze wahagarariye Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente.
Yashimiye Ubwami bwa Maroc n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu mikorere y’uru ruganda ruvangavanga ifumbire.

Yagize ati: “Uyu munsi hatewe intambwe idasanzwe, intambwe ifatika iganisha ku iterambere ry’inganda no kwigira mu buhinzi. Turizera ko inganda zizazamura cyane umusaruro w’ubuhinzi nazo zikagira impinduka ku nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi”.
Urwo ruganda rwitezweho kujya ruvanga nibura toni 100,000 z’ifumbire mvaruganda buri mwaka ndetse Leta y’u Rwanda ikaba yarashyizemo imbaraga hagamijwe kudakomeza gutumiza ifumbire mu mahanga.
Minisitiri Dr Musafiri yavuze kandi ko uru ruganda ruvanga ifumbire mvaruganda ruzatuma ibonekera hafi kandi ku gihe.
Yagize ati: “Uruganda ruje gufasha kuvanga amafumbire mvaruganda, twari dusanzwe dukoresha mu buhinzi bwacu harimo UREA, DAP, NPK ntabwo tuyakoresha ku kigero gihagije kandi tuyakoresha mu buryo bumwe ahantu hose.

Icyo uru ruganda ruje gukora ruje kuyavanga neza hashyirwamo intungagihingwa zijyanye n’ubutaka, abahinzi bazajya baza bapimishe ubutaka ndetse muri RAB turimo turabikora, hanyuma buri wese azajya aba azi uko ubutaka bwe bumeze n’intungagihingwa zikenewe, kuko hari igihe ushobora gushyiramo DAP atari yo bukeneye cyangwa ugashyiramo NPK nyinshi atari yo bukeneye”.

Umuhinzi wo mu Karere ka Bugesera witwa Kamugwera yatangarije Imvaho Nshya ko ubwo uruganda rubegereye bizabafasha gukoresha ifumbire mvaruganda ku buryo bworoshye asaba ko ahubwo rwakora nyinshi.
Yagize ati: “Tubonye iyo fumbire tugahinga ibihingwa biteganyijwe. Ikibazo ni uko imvura idakunze kuhaboneka kandi nta n’uburyo bwo kuhira imyaka […] Uru ruganda rukora ifumbire twayigura tukajya dufumbira tukeza neza. Turarusaba ko rwatugurisha iyo fumbire, nibayikore ku bwinshi buri wese ayibone”.




