Ikompanyi ya Rihanna yagizwe umufatanyabikorwa w’imikino Olympic na Paralympic

Umuhanzi w’icyamamare ku Isi Rihanna yatangaje ko kompanyi ye y’imideri (Fenty Beauty) yasinye amasezerano nk’umufatanyabikorwa w’imikino ya Olympic na Paralympic.
Yabitangaje tariki 17 Nyakanga 2024, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Rihana yavuze ko atewe ishema no kuba yasinye amasezerano y’ubufatanye.
Yanditse agira ati: “Nahereye kera mbabwira ko ibi bizaba, twari duhari umwaka wa 2024 wose, ntewe ishema no gutangaza ko Fenty Beauty ari umufatanyabikorwa w’imikino Olympic na Paralympic baby! FentyxParis2024.”
Uretse kuba Rihanna ari mu bafatanyabikorwa b’iyi mikino biteganyijwe ko umuhanzi wo muri Canada, Celine Dion azataramira mu birori byo kuyitangiza nyuma y’imyaka itari mike ataririmba kubera uburwayi bwa Stiff Person Syndrome.
Imikino Olempike 2024 izabera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, guhera ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 kugeza ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024.