Ikipe y’Amavubi y’Abagore yahamagaye abakinnyi bazakina na Misiri

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abatoza b’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’umupira w’amaguru “She-Amavubi”, bahamagaye urutonde rw’abakinnyi 28 bitegura imikino ibiri ya Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu #Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bazifashishwa muri iyi mikino ibiri iteganyijwe mu tariki ya 21 na 25 Gashyantare 2025. 

Biteganyijwe ko umukino ubanza uzakinwa tariki ya 21 Gashyantare i Kigali, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe kuzabera mu Misiri tariki 25 Gashyantare uyu mwaka.

Mu bakinnyi 28 bahamagawe, ntiharimo kapiteni wa bo, Nibagwire Sifa Gloria wamaze igihe akinira ikipe y’Igihugu.

Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC ni we mutoza mukuru w’iyi kipe, akaba yungirijwe na Mukamusonera Théogenie utoza Nyaruguru WFC yo mu cyiciro cya kabiri.

Biteganyijwe umwiherero w’abakinnyi uzatangira ku wa 9 Gashyantare 2025.

Abakinnyi 28 bahamagawe mu ikipe y’igihugu

Abanyezamu: Ndakimana Angeline wa Rayon Sports WFC, Mutuyimana Elisabeth wa Police WFC na Uwamahoro Diane wa AS Kigali WFC.

Ba myugariro: Uzayisenga Lydia wa Police WFC, Abimana Djamila wa Rayon Sports WFC, Uwihirwe Regine wa APR WFC, Maniraguha Louise wa AS Kigali WFC, Uwase Andersene wa Rayon Sports WFC, Mukahirwa Providence wa Indahangarwa WFC, Ingabire Aline wa AS Kigali WFC, Mukantaganira Joselyne wa Rayon Sports WFC, Uwimbabazi Immaculée wa Rayon Sports WFC na Niyonkuru Goreth wa ES.Mutunda WFC.

Abakina hagati: Kayitesi Alodie wa AS Kigali WFC, Uwamariya Diane wa Forever WFC, Mukeshimana Dorothée wa Rayon Sports WFC, Umwari Uwase Dudja wa AS Kigali WFC, Uwitonze Nyirarukundo wa Rayon Sports WFC, Dukuzumuremyi Marie Claire wa Indahangarwa WFC, Mutuyemariya Florentine wa AS Kigali WFC, Niyonshuti Émerance wa Rayon Sports WFC, Usanase Zawadi wa AS Kigali WFC na Muhoza Angelique wa Rayon Sports WFC.

Barutahizamu: Mukandayisenga Jeanine wa Yanga Princess yo muri Tanzania, Mukagatete Emeline wa Muhazi United WFC, Amizero Evelyne wa Kamonyi WFC, Ukwishaka Zawadi wa APR WFC na Mutuyimana Sandrine wa Inyemera WFC.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE