Ikipe y’Aba-GP yisubije irushanwa ryo Kwibohora 31 (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yisubije Igikombe cy’Irushanwa rya kwibohora, itsinze Diviziyo ya Gatatu igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025.

Uyu mukino wabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, wari witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse.

Igitego rukumbi cyabonetse cyinjijwe na Ndagijimana Pierre ku munota wa 65, aho yaherejwe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Tuyisenge Jean Népo.

Minisitiri Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze Ko iyi mikino igamije gusabana no kugira umuco wa Siporo..

Ati “Muri iyi mikino haba hagamijwe kongera ingufu z’umubiri no kwagura mu bitekerezo by’abantu. Harimo gutoza Ingabo gukorera hamwe, guhorana morale, guhorana umuco wo kurushanwa no gutsinda, gusabana n’abandi ndetse no kwimamaza umuco gukora siporo muri rusange.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagize ati “Imikino ihuza abasirikare ikomoka mu mateka yacu kuko no mu rugamba rwo kubohora igihugu, ubwo rwari rucogoye, tubifashijwemo na Perezida Paul Kagame hari imikino yabaye yahuzaga za ‘batayo’ z’abasirikare.”

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 25 Mata aho ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31, ryakinwe mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball,.

Republican Guard yegukanye igikombe muri Volleyball nyuma yo gutsinda BMTC Nasho ku mukino wa nyuma.

Muri Basketball, iyatwaye igikombe ni Rwanda Military Academy (Gako), iyabaye iya mbere mu Netball yongeye kuba Rwanda Military Academy Gako.

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yavuze ko imikino ifasha gusabana no kwimakaza umuco wa siporo
Abagize Ingabo zo mu bihugu bigize EAC bari bitabiriye uyu mukino wa nyuma
Abakinnyi Republican Guard babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Republican Guard bishimira igitego cyatsinzwe na Ndagijimana Pierre
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE